Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko manda y’Ingabo zawo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongerwaho amezi atatu.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama ya 21 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu yabereye i Bujumbura, yitabiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye wari wakiriye inama, William Ruto wa Kenya, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, Maj Gen Vincent Nyakarundi, Minisitiri wa RDC, ushinzwe ukwishyira hamwe n’akarere, Antipas Mbusa Nyamwisi.
Mu ntangiriro z’ukwezi gushize Perezida Félix Thisekedi ari muri Botswana yatangaje ko umutwe wa M23 ukorana bya hafi n’umutwe w’ingabo z’akarere k’Afurika y’Uburasirazuba, agaragaza ko atagikeneye izi ngabo ku butaka bwe.
Manda y’umwaka umwe izi ngabo zari zarahawe yari kurangira kuva tariki 01 Kamena 2023. Icyo gihe Tshisekededi yari yavuze ko niba kuri iyo tariki tubona ko inshingano zitagezweho, hazafatwa icyemezo cyo gusezerera uyu mutwe ku butaka bwa RDC.
Mu myanzuro y’inama yo kuwa Gatatu yabereye i Bujumbura harimo uvuga ko abakuru b’ibihugu bashimiye Tshisekedi ku mwanzuro wo kwemera ko hongerwa amasezerano y’izi ngabo kugera muri Nzeri uyu mwaka.
Iyi nama yongeye guha izo ngabo za EAC inshingano zitumvikanyemo kurasana n’imitwe yitwaje intwaro nka M23 nk’uko leta ya DR Congo ibyifuza.
Izo nshingano zirimo; kurinda abasivile no gufasha gutahuka abari baravuye mu byabo, gufasha ingabo zikora ubugenzuzi, MONUSCO, n’abagaba b’ingabo z’akarere, kureba niba ikigo cya gisirikare cya Rumangabo gikwiriye mu kwakira by’ibanze abarwanyi ba M23 n’indi mitwe, gukora ku buryo imitwe yitwaje intwaro itagenzura ibice M23 yavuyemo, no kwambura intwaro no gucyura imitwe yitwaje intwaro yo mu mahanga.
Iyi nama yanzuye ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo cyakemuka gusa mu buryo burambye biciye mu nzira ya politike n’ibiganiro by’impande zose bireba.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…