Umuhanzikazi Taylor Swift yaciye kuri bagenzi be barimo Madonna na Beyonce aba umugore wa kabiri utunze agatubutse bakora umuziki.
Urutonde rwa Forbes rwashyizwe ahagaragara ku wa kane, tariki ya 1 Kamena, rwagaragaje ko Taylor Swift afite agaciro ka miliyoni 740 z’amadolari y’Amerika.
Uyu mugore w’imyaka 33 y’amavuko yaciye kuri Madonna warusanzwe ufite akayabo ka miliyoni 580 z’Amadorali ndetse na Beyonce ufite akayabo ka mafaranga kangana na miliyoni 540 z’Amadorali.
Swift yafashe umwanya wa 34 muri rusange ku rutonde rw’abahanzikazi ba Banyamerika bakize kurusha abandi harimo n’umwanya wa 13 w’umushoramari Oprah Winfrey utunze miliyari 2,5 $, uhagarariye abandi kuri uwo mwanya wa mbere akaba ari Diane Hendricks ufite miliyari 15 $ washoye imari muri kompani ya ABC Supply, imwe muri kompani nini cyane izwiho gukwirakwiza ibikoresho henshi muri Amerika.
Bivugwa ko umutungo wa Taylor Swift ushobora kwiyongeraho mugihe yakomeza gukora ibitaramo yise ‘Eras Tour’ mu bihugu bitandukanye, aho amatike kuri ubu yatangiye kugurishwa kuva mu mwaka ushize.
Ibyo bivuze ko umuhanzikazi Rihanna yishimira kuba ari ku mwanya wa mbere bafite umutungo utubutse abikesheje kompani ikora ibijyanye no kwisiga ya ‘Fenty Beauty’ akaba akora n’umuziki ku giti cye, hamwe n’umutungo wa miliyari 1,4 $ ukaba ari umutungo wikubye kabiri uwa Taylor Swift nk’uko imibare ibigaragaza.
Rihanna yashyizwe ku mwanya wa 20 muri rusange ku rutonde rw’abaherwe bikorera bakomoka muri Amerika.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…