MU MAHANGA

Indege yarigiye guhangana na M23 yakoze impanuka itarenze umutaru

Indege bivugwa ko yariturutse mu gihugu cya Tchad igana muri DRC yakoze impanuka itarenze umutaru kandi yarigiye guhangana n’umutwe wa M23.

Advertisements

Ibi ngo byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Kamena 2023, mu ishyamba rinini riherereye hafi y’ibirometero 375 uvuye i Bangui, aho indege ya Kajugujugu ya Mi-24 yagombaga gufasha ingabo za FARDC kujya kurasa M23 yakoze impanuka hafi y’umujyi wa Bozoum n’umujyi wa Ouham Pendé, gusa icyayiteye iyo mpanuka nticyamenyekanye.

Iyo ndege ngo yari imwe muri enye zari zatumijwe na guverinoma ya DR Congo kugira ngo izifashishwe kurwanya umutwe wa M23.

Ni mugihe izindi eshatu muri rusange zo zamaze gushika muri icyo gihugu zose zikaba ziteganywa kujyanwa mu Mujyi wa Goma.

Uyu mujyi kandi usanzwe urimo n’izindi ndege zirimo 2 za Sukhoi Su 25 ndetse na Mi-24 ebyiri.

Izi ndege zose biteganyijwe ko zizakora ahasanzwe hagenzurwa n’umutwe wa M23, kandi bakaba bateganya kuzikoresha muri uku kwezi turimo.

Perezida Tshisekedi yagiye ashyira mu majwi kenshi avuga ko M23 ishaka kwigarurira umujyi wa Goma, ibi rero bikaba ariyo ntandaro akomeje kwibikaho ibikoresho by’intambara bikomeye byo kwirinda umwanzi.

Uyu mukuru w’Igihugu cya DR Congo wabaye umuhuza w’ibibazo by’igihugu cya Tchad mu rwego rwa ECCAS, akaba ariyo mpamvu Tchad nayo yifuje gutangira gufasha Congo. 

Abari batwaye iyi ndege ya gisirikare ngo bahise bajyanwa mu bitaro by’abarimu b’Abarusiya biherereye i Bangui, kandi batangaje ko bari kugenda boroherwa.

Kuri tweet ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Centrafrique, Sylvie Baïpo-Temon, yemeje  ko iyo mpanuka yabaye, ariko avuga ko ntawe yahitanye.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago