Indege bivugwa ko yariturutse mu gihugu cya Tchad igana muri DRC yakoze impanuka itarenze umutaru kandi yarigiye guhangana n’umutwe wa M23.
Ibi ngo byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Kamena 2023, mu ishyamba rinini riherereye hafi y’ibirometero 375 uvuye i Bangui, aho indege ya Kajugujugu ya Mi-24 yagombaga gufasha ingabo za FARDC kujya kurasa M23 yakoze impanuka hafi y’umujyi wa Bozoum n’umujyi wa Ouham Pendé, gusa icyayiteye iyo mpanuka nticyamenyekanye.
Iyo ndege ngo yari imwe muri enye zari zatumijwe na guverinoma ya DR Congo kugira ngo izifashishwe kurwanya umutwe wa M23.
Ni mugihe izindi eshatu muri rusange zo zamaze gushika muri icyo gihugu zose zikaba ziteganywa kujyanwa mu Mujyi wa Goma.
Uyu mujyi kandi usanzwe urimo n’izindi ndege zirimo 2 za Sukhoi Su 25 ndetse na Mi-24 ebyiri.
Izi ndege zose biteganyijwe ko zizakora ahasanzwe hagenzurwa n’umutwe wa M23, kandi bakaba bateganya kuzikoresha muri uku kwezi turimo.
Perezida Tshisekedi yagiye ashyira mu majwi kenshi avuga ko M23 ishaka kwigarurira umujyi wa Goma, ibi rero bikaba ariyo ntandaro akomeje kwibikaho ibikoresho by’intambara bikomeye byo kwirinda umwanzi.
Uyu mukuru w’Igihugu cya DR Congo wabaye umuhuza w’ibibazo by’igihugu cya Tchad mu rwego rwa ECCAS, akaba ariyo mpamvu Tchad nayo yifuje gutangira gufasha Congo.
Abari batwaye iyi ndege ya gisirikare ngo bahise bajyanwa mu bitaro by’abarimu b’Abarusiya biherereye i Bangui, kandi batangaje ko bari kugenda boroherwa.
Kuri tweet ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Centrafrique, Sylvie Baïpo-Temon, yemeje ko iyo mpanuka yabaye, ariko avuga ko ntawe yahitanye.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…