IMIKINO

U Rwanda rwegukanye igikombe cy’Isi rutsinze Brezil

Abana bakinira irerero ryigisha umupira w’amaguru rya PSG mu Rwanda begukanye igikombe cy’Isi batsinze Brezil mu batarengeje imyaka 11.

Advertisements

Ni irushanwa ritegurwa n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa mu bakiri bato, aho u Rwanda rwegukanye igikombe rutsinze ikipe ya Brezil y’abatarengeje imyaka 11.

Ni nyuma y’uko umukino w’impande zombi wari warangiye amakipe anganyije igitego 1-1 bakiyambaza penaliti.

Mu mukino wabereye kuri Stade ya Parc de Prince, abana b’u Rwanda ntibakoze ikosa aho baboneje mu izamu eshatu kuri 2 z’ikipe ya Brezil biyihesha kwegukana igikombe cy’umwaka.

Mu mwaka washize abana batarengeje imyaka 11 bari bagarukiye ku mwanya wa kane muri ayo marushanwa ategurwa na PSG.

U Rwanda rwegukanye igikombe cy’Isi itsinze Brezil mu irushanwa ritegurwa na PSG

Ni mugihe bakuru babo batarengeje imyaka 13 barikumwe mu bufaransa muri ayo marushanwa nabo byitezwe ko bahura na Brezil batarengeje imyaka 13 bageze ku mukino wa nyuma.

Umwaka 2022, ikipe y’abana batarengeje imyaka 13 bari begukanye igikombe.

Ikipe y’abatarengeje imyaka 11 y’Ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya PSG mu Rwanda imaze kwegukana igikombe cy’isi cy’amashuri y’umupira w’amaguru ya PSG ku rwego rw’Isi, itsinze iyo muri Brasil kuri penaliti (3-2).

Ikipe y’abatarengeje imyaka 11 itwaye igikombe nyuma yo guhigika amakipe arimo Kuwait, Turikiya n’u Bufaransa.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago