IMIKINO

U Rwanda rwegukanye igikombe cy’Isi rutsinze Brezil

Abana bakinira irerero ryigisha umupira w’amaguru rya PSG mu Rwanda begukanye igikombe cy’Isi batsinze Brezil mu batarengeje imyaka 11.

Ni irushanwa ritegurwa n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa mu bakiri bato, aho u Rwanda rwegukanye igikombe rutsinze ikipe ya Brezil y’abatarengeje imyaka 11.

Ni nyuma y’uko umukino w’impande zombi wari warangiye amakipe anganyije igitego 1-1 bakiyambaza penaliti.

Mu mukino wabereye kuri Stade ya Parc de Prince, abana b’u Rwanda ntibakoze ikosa aho baboneje mu izamu eshatu kuri 2 z’ikipe ya Brezil biyihesha kwegukana igikombe cy’umwaka.

Mu mwaka washize abana batarengeje imyaka 11 bari bagarukiye ku mwanya wa kane muri ayo marushanwa ategurwa na PSG.

U Rwanda rwegukanye igikombe cy’Isi itsinze Brezil mu irushanwa ritegurwa na PSG

Ni mugihe bakuru babo batarengeje imyaka 13 barikumwe mu bufaransa muri ayo marushanwa nabo byitezwe ko bahura na Brezil batarengeje imyaka 13 bageze ku mukino wa nyuma.

Umwaka 2022, ikipe y’abana batarengeje imyaka 13 bari begukanye igikombe.

Ikipe y’abatarengeje imyaka 11 y’Ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya PSG mu Rwanda imaze kwegukana igikombe cy’isi cy’amashuri y’umupira w’amaguru ya PSG ku rwego rw’Isi, itsinze iyo muri Brasil kuri penaliti (3-2).

Ikipe y’abatarengeje imyaka 11 itwaye igikombe nyuma yo guhigika amakipe arimo Kuwait, Turikiya n’u Bufaransa.

Christian

Recent Posts

Ibyo wamenya ku ikipe y’u Rwanda na Senegal zigiye guhura zihatanira itike y’igikombe cy’Afurika (Afrobasket2025)

Ikipe y'u Rwanda irakina na Senegal, mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika…

53 mins ago

Guverinoma y’u Rwanda yanenze Amerika ibihano yafatiye Gen (Rtd) Kabarebe

Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yemeje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe…

1 hour ago

Umuvugizi wa M23 Col. Willy Ngoma yagize icyo avuga kuri Makanika wishwe na FARDC

Nyuma y'uko Col. Michel Rukunda waruzwi nka Makanika wagiye aharanira uburenganzira bw'Abanyamulenge yishwe n'igisirikare cya…

2 hours ago

AMAFOTO: Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, nibwo Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda…

22 hours ago

Col. Makanika yishwe agabweho igitero n’igisirikare cya Congo (FARDC)

Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika wari uyoboye umutwe wa Twirwaneho yishwe n'igisirikare cya Repubulika…

22 hours ago

Hatangiye gutegurwa ikiriyo cya Papa Francis akiri muzima

Vaticani iri gutegura umuhango wo gusezera kuri Papa Francis nyuma y’uko bivugwa ko ubuzima bwe…

23 hours ago