MU MAHANGA

Zlatan Ibrahimovic yasezeye gukina Ruhago

Zlatan Ibrahimovic wanyuze mu makipe menshi yasezeye gukina ruhago nk’ababigize umwuga.

Advertisements

Uyu mukinnyi wabaye igikomerezwa mu mupira w’amaguru ku Isi yasezeye gukina umupira w’amaguru ku myaka 41 y’amavuko.

Zlatan Ibrahimovic wamaze umwaka wose azozwe n’imvune mu ikipe ya Ac Milan yabarizwagamo kuri ubu niwe watangaje ko asezeye gukina umupira w’amaguru.

Zlatan yamaze kwemeza ko yasezeye ruhago

Zlatan Ibrahimovic ukomoka muri Sweden yanyuze mu makipe menshi afite amazina akomeye ku Isi Aho twavugamo nka Manchester united, Paris Saint Germain, Inter de Milan, Ac Milan n’izindi.

Ibrahimovic yaherukaga kugaragara ku kibuga ubwo yaragiye kureba umukino wa nyuma wa Ac Milan tariki 4 Gicurasi wa Shampiyona yo mu Butaliyani Seria A ku kibuga cyayo i San Siro.

Uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko amasezerano ye mu ikipe ya Ac Milan yagombaga kurangira muri uku kwezi kwa Kamena, aho yatangaje ko adateze kuyongera kubera imvune zamuzonze.

Zlatan Ibrahimovic asezeye kuri ruhago nyuma yo kuba ariwe watsindiye ibitego byinshi ikipe y’Igihugu Sweden, aho yatsinze ibitego 62 mu mikino 121.

Zlatan mu mwaka 2016 yasezeye gukinira ikipe y’Igihugu nyuma yuko itabashije gutwara irushanwa rya Euro ariko 2021 aza kugaruka mu gushakira ikipe ye y’Igihugu itike y’igikombe cy’Isi ntiyahirwa.

Yafashije kandi ikipe y’abana bato ba Sweden kwegukana igikombe cya Eredivisie i Amsterdam bwa mbere mu mateka ye mbere yuko ajya kumara imyaka ine muri Juventus. Nyuma yuko muri Juventus yajemo ikibazo cyo gushinjwa kugura imikino byatumye, uyu mukinnyi w’umunya-Sweden yerekeje muri Inter de Milan aho yatwaye ibikombe bine bya shampiyona Serie A.

Yamaze igihe gito kandi muri Barcelona nyuma aza gusubira mu Butaliyani atijwe muri Ac Milan.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago