Perezida yakoze impinduka mu nzego z’umutekano, aho umugaba Mukuru w’Ingabo yagizwe Lt Gen Mubarakh Muganga
Perezida Paul KAGAME akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakoze impinduka ku bayobozi bashya mu nzego z’umutekano n’Iperereza, aho Juvenal MARIZAMUNDA wayoboraga urwego rw’Amagereza mu Rwanda (RCS) yagizwe Minisitiri w’Ingabo.
Minisitiri mushya w’Ingabo yasimbuye kuri uwo mwanya Gen Albert MURASIRA.
MARIZAMUNDA abaye Minisitiri wa 11 uyoboye Minisiteri y’Ingabo kuva u Rwanda rwabona Ubwigenge mu 1962. Muri izi mpinduka, RCS yahise ihabwa Brig Gen Evariste MURENZI.
Ni mugihe Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, umwanya yasimbuyeho General Jean Bosco KAZURA nawe wari wasimbuye Gen Patrick NYAMVUMBA mu Ugushyingo 2019.
Lt Gen Mubarakh Muganga yari yabaye Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka hafi umunsi umwe n’ukwezi yaherewe inshingano zo kuyobora Ingabo zose, nabwo hari taliki 04/6/2021.
Lt Gen Mubarakh Muganga agizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo yarasanzwe ari Chairman w’ikipe y’Ingabo za APR Fc.
Ingabo zirwanira ku butaka yari ayoboye zahawe Maj Gen Vincent NYAKARUNDI wari usanzwe akuriye iperereza rya Gisirikare, umwanya wahawe Col Francis Regis GATARAYIHA nk’Umuyobozi w’Agateganyo.
Jean Bosco NTIBITURA nawe muri izi mpinduka yahawe kuba Umuyobozi wa NISS. Ku zindi mpinduka zabaye, soma itangazo ryose hano hasi:
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…