Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga za RDF rivuga ko aba basirikare bagera ku 116 batakiri mu nshingano mu gisirikare cy’u Rwanda.
Iri tangazo rivuga ko perezida wa repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF) yirukanye mu gisirikare abasirikare bakuru (officiers) bagera kuri 16 barimo Generale Major Aloys Muganga, ndetse Generale de Brigade Francis Mutiganda.
Uretse aba basirikare bakuru kandi hirukanywe nabandi basirikare 116 birukanywe mu gisirikare, ndetse abandi bagera ku 112 amasezerano yabo y’akazi muri RDF araseswa.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RDF mu Rwanda Br. Gen Ronald Rwivanga yavuze ko abajenerali birukanywe burundu mu nshingano zabo ari ukubera imyitwarire mibi yabagaragayeho.
Uku kwirukanwa kw’aba basirikare harimo n’abafite amapeti yo hejuru, kuje nyuma y’impinduka zindi nyinshi perezida Kagame yari yakoze mu munsi umwe wabanje aho yahinduriye inshingano abayobozi bakuru b’ingabo ndetse n’ab’urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda,
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga,
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi,
Komiseri Mukuru wa RCS, Brig Gen Evariste Murenzi.
Ni mugihe kandi Perezida Kagame kurundi ruhande yazamuye mu ntera abapolisi basaga ibihumbi 4000, barimo abofisiye bakuru, abato ndetse n’abapolisi basanzwe. Aha harimo abapolisi babiri bahawe ipeti rya CP (commissioner of police) bavuye ku ipeti rya ACP (assistant commissioner of police), hari n’abandi barindwi bahawe ipeti rya ACP bavuye ku ipeti rya CSP.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…