Urukiko rw’i La Haye ruherereye mu Buholandi rwagaragaje ko Felicien Kabuga ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atakibasha kuburana kubera ko ibibazo by’ubuzima.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena 2023, nibwo hasohotse itangazo ry’urukiko rw’i La Haye rivuga ko Kabuga w’imyaka 90 afite uburwayi bwo ku bwonko aho ngo atakibasha kwibuka ibintu byose byabaye mu gihe cyahise.
Ni itangazo ryagiraga riti “Urukiko mu igenzura rwakoze rwasanze Kabuga atakibasha kuburana ku byaha aregwa.’
Raporo ikubiyemo umwanzuro w’urukiko ivuga ko abacamanza bakurikiranye ikibazo cy’ubuzima bwa Kabuga bahawe buri byumweru bibiri raporo y’uko ubuzima bwe buhagaze banzuye ko adashobora kwitabira urubanza, ngo yumve ibyo aregwa, abyibuke, agire icyo abyisobanuraho kuko ubwonko bwe bwazahaye.
Kabuga Felecien wari umaze imyaka isaga 26 ashakishwa, yatawe muri yombi muri 2020, afatiwe mu murwa Mukuru wa Paris mu Bufaransa .
Ashinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ari ku isonga mu bateguye ubu bwicanyi ndengakamere bwahitanye ubuzima bw’Abatutsi basaga Miliyoni akanawutera inkunga atanga amafaranga ndetse no akanagura imihoro yakoreshejwe mu bwicanyi.
Urukiko ariko rwanzuye ko n’ubwo bigaragara ko Kabuga adashobora gukomeza kuburana, ngo hagiye kwigwa ubundi buryo urubanza ruzakomeza ariko ngo ntazakatirwe.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…