Umunyarwenya ukomeye mu Karere Eric Omondi ukomoka muri Kenya hamwe n’umukunzi we Lynne baritegura kwibaruka imfura yabo.
Aba bombi basangije amakuru babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo zigaragaza ko umugore w’uyu munyarwenya akuriwe.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Eric Omondi yavuze ko byamutwaye imyaka 41 yo gutegereza urubyaro kuri ubu akaba yiteguye gutangira urugendo rwa kibyeyi.
Ati: “Byantwaye imyaka 41 ariko amaherezo Imana impaye umugisha wanjye. Imbuto zo mu rukenyerero nirwanjye. Ndiyumva nka Sara wa Aburahamu wo muri Bibiliya, yategereje ubuzima bwe bwose ku mwana we. Urakoze, mwana wanjye kungira Papa arenzaho emoji z’umutima, Kandi ku Mana ndagushimira ko wadusubije umwana ”.
Lynne nawe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko yishimiye ubutumwa bwinshi yohererejwe kuri telefone n’abantu bakimenya ko yatwise n’ubwo yari yaragerageje kubihisha.
Yanditse agira ati “Telefone yanjye iraturika kubera ubutumwa bugufi nyuma yo gutangaza ko ntwite n’ubwo nari narabishe.”
Bimwe mu byamamare, abahanzi n’abafite aho bahuriye n’imyidagaduro bakurikiranira hafi ibi byamamare byagiye bitanga ibitekerezo byo kwishimira uyu muryango witegura kwibaruka.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…