Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye itsinda ry’abayobozi ba Volkswagen kuri iki gicamunsi.
Nk’uko babitangaje babinyujije ku rukuta Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro, bavuze ko Perezida Kagame yakiriye abo bayobozi ba Volkswagen bari mu Rwanda mu rwego rwo kwizihiza imyaka itanu y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’uru ruganda.
Uruganda rwa Volkswagen rusanzwe rukora imodoka zitandukanye, icyicaro gikuru cy’urwo ruganda rukaba ruherereye mu gihugu cy’Ubudage i Wolfsburg Basse-Saxe.
Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi bakorera Uruganda rwa Volkswagen mu byo baganiriye harimo n’umushinga wo gukora imashini zihinga zikoresha amashanyarazi zigenewe abahinzi.
Ni umushinga witezwe gukorerwa mu Karere ka Bugesera.
Byitezwe ko uwo mushinga uzatanga umusaruro ku buhinzi busanzwe bukorwa n’abahinzi bakoresha imashini z’amashanyarazi zakozwe n’uru ruganda mu buryo bwo gukora impinduka mu buhinzi hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Uruganda rwa Volkswagen rwafunguye ishami ryayo mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena mu mwaka 2018, rukaba rukorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…