IMYIDAGADURO

Umuhanzi Okkama yibarutse imfura

Umuhanzi Okkama uri mu bagezweho mu muziki Nyarwanda yibarutse umwana w’imfura w’umuhungu.

Advertisements

Uyu muhanzi wigaruriye imitima ya benshi kubera imiririmbire ye yanyuze abatari bake ari mu byishimo byo kwitwa umubyeyi.

Osama Massoud Khaled wahisemo gukoresha izina rya Okkama mu buhanzi bwe yatangarije ibi byishimo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze afashe agatoki ku mwana.

Yarengejeho amagambo ati “Ni umugisha kuri njye.”

Uyu musore yibarutse imfura ku myaka 22 y’amavuko akaba avukira mu Karere ka Rubavu.

Benshi mubo bakora barimo n’inshuti bagiye bamwifuriza ibyiza ku ntambwe yateye.

Ubwe amakuru yatanze avuga ko umwana w’umuhungu yamwibarutse tariki 9 Kamena 2023, ibindi byerekeye na Nyina w’umwana yirinda kubivugaho.

Uyu muhanzi amaze imyaka ibiri mu muziki, akunzwe mu ndirimbo nka Puculi, Iyallah, No, Tsaper n’izindi.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago