Umuhanzi Okkama uri mu bagezweho mu muziki Nyarwanda yibarutse umwana w’imfura w’umuhungu.
Uyu muhanzi wigaruriye imitima ya benshi kubera imiririmbire ye yanyuze abatari bake ari mu byishimo byo kwitwa umubyeyi.
Osama Massoud Khaled wahisemo gukoresha izina rya Okkama mu buhanzi bwe yatangarije ibi byishimo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze afashe agatoki ku mwana.
Yarengejeho amagambo ati “Ni umugisha kuri njye.”
Uyu musore yibarutse imfura ku myaka 22 y’amavuko akaba avukira mu Karere ka Rubavu.
Benshi mubo bakora barimo n’inshuti bagiye bamwifuriza ibyiza ku ntambwe yateye.
Ubwe amakuru yatanze avuga ko umwana w’umuhungu yamwibarutse tariki 9 Kamena 2023, ibindi byerekeye na Nyina w’umwana yirinda kubivugaho.
Uyu muhanzi amaze imyaka ibiri mu muziki, akunzwe mu ndirimbo nka Puculi, Iyallah, No, Tsaper n’izindi.
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…