INKURU ZIDASANZWE

Ghana: Indaya nyinshi zatawe muri yombi

Abagera kuri 50 bakora umwuga w’uburaya barimo abakobwa benshi bakomoka mu gihugu cya Nigeria batawe muri yombi n’igipolisi cya Ghana.

Kuwa gatandatu tariki 10 Kamena 2023, abakora umwuga w’uburaya bakorewe umukwabu aho basanzwe bakorera uwo mwuga ndetse no mu mazu (ghetto) ahitwa Koforidua mu murwa mukuru uherereye mu gace k’Iburasirazuba binyuze mu gikorwa kidasanzwe cyatangijwe n’umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’akarere ka New Juaben, Michael Kofi Okyere Baafi.

Uyu wongeye gutorerwa bwa kabiri kuba Umudepite akaba na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda wungirije yavuze ko kuzamuka kw’ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina mu bucuruzi muri Koforidua bifite imyumvire yo kwangiza nabi urubyiruko no kwanduza isura nziza y’umurwa mukuru w’akarere ayoboye.

Nk’uko Michael Kofi Baafi abivuga ngo 90 ku ijana by’abantu batawe muri yombi na polisi bakekwaho gukora uburaya mu gace ka Koforidua kandi bamwe bafite ubwenegihugu bwa Nigeria abandi ni abanyaGhana.

Ku cyumweru, tariki ya 11 Kamena, yemeje ko iki gikorwa n’ifatwa ryabo ubwo yaganiraga n’intore mu kigo mpuzamahanga cyo gusengeramo cya Pentekote i Koforidua (PIWC-KOFORIDUA), umudepite wagaragaje ko uburaya butazihanganirwa muri Koforidua yahamagariye abaturage cyane cyane ba nyiri amazu basanzwe bacumbikira izo ndaya gutanga amakuru ku bushake ku bijyanye n’abakora imibonano mpuzabitsina mu buryo bw’ubucuruzi mu karere kabo kugirango abapolisi babakandamize.

Ati “Ejo nategetse abapolisi gukora umukwabu z’indaya mu murwa wacu, kwi kubitiro byarangiye bafashe abagera kuri 50 kandi tubashyikiriza inkiko.”

Yakomeje agira ati “Twasanzemo abagera kuri 90 ku ijana ari abanyanigeria, abandi ari abanya-Ghana, baje hano kugira ngo isura nziza Koforidua. Umuntu wese ukora uwo mwuga wo kwicuruza ntabwo duteze kumwihanganira, bamwe bashobora kuba batuye mu mazu yabo, nimba uzi abantu nkabo ukaba udashobora kugera kuri polisi ngo utumenyeshe, hamagara.”

Uyu mudepite yongeye aho ati “Igikorwa cy’uburaya mu mujyi wacu ntikizihanganirwa, turasaba ko mwadufasha guhangana n’icyo gikorwa muri Koforidua.”

Uyu mudepite mu ntangiriro za Mutarama 2023, yari yagaragaje impungenge z’abantu bakora uburaya ko bwiyongereye muri Koforidua.

Ati: “Abana bafite imyaka iri hejuru ya 12 bishora mu buraya. Mugomba kudufasha kurwanya iyi indwara. Bamwe mu bantu bakuru badafite inshingano bashyizweho mu gushakisha aba bakobwa bashaka abana bato bakabashora mu buraya ”.

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

5 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

5 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

1 day ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago