MU MAHANGA

Silvio Berlusconi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani yapfuye ku myaka 86

Umutaliyani Silvio Berlusconi wigeze kuba na Minisitiri w’Intebe yitabye Imana ku myaka 86 y’amavuko nk’uko byatangajwe muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 12 Kamena 2023.

Advertisements

Berlusconi warusanzwe ari umunyapolitiki akaba n’umunyemari aho yari yarashoye mu itangazamakuru no mu mikino kuko yigeze kuba na nyir’ikipe ya AC Milan hagati ya 1986 na 2017.

Yanashinze televiziyo ikomeye yitwa Mediaset.

Yapfuye aguye mu bitaro bya San Raffaelle biherereye i Milan aho yaramaze hafi amezi atandatu arwariye, Muri Mata yajyanywe mu bitaro asanganwa uburwayi bw’ibihaha, byaje bisanga ubundi burwayi yigeze kugira bwa cancer yo mu maraso.

Uyu mugabo wari umuherwe, yayoboye u Butaliyani mu 1994 kugeza mu 2011.

Yari asigaye ayobora ishyaka rya Forza Italia ryihuje n’irya Minisitiri w’Intebe uriho ubu Giorgia Meloni nyuma y’amatora yabaye muri Nzeri, yasize Berlusconi yinjiye mu Nteko nk’Umusenateri.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago