RWANDA

Turahirwa Moses watangiye kujurira icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 yageze mu rukiko asuka amarira

Turahirwa Moïse (Moses) washinze inzu y’Imideri ya Moshions yambika abakomeye, yageze imbere y’urukiko atangira kuburanira ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Moses Turahirwa ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge, aherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera impamvu zikomeye z’ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze.

Uyu muhanga mu guhanga imideri, yahise ajuririra iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, aho kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ubu bujurire bwe.

Uyu musore ubwo yageraga imbere y’abacamanza yagaragaye asuka amarira.

Uyu musore usanzwe anazwiho kurimba imyambaro aba yihangiye, yageze ku cyicaro cy’Urukiko i Nyamirambo, yambaye impuzankano y’iroza yambarwa n’imfungwa zitarakatirwa, ndetse n’agapfukakumunwa gakozwe mu birango by’inzu ye ya Moshions, ndetse yambaye n’amatararata y’umurimo, asanzwe yambarwa n’ibyamamare.

Moses Turahirwa wafunzwe nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga, urwandiko rw’inzira [Pasiporo] rugaragaza ko ahagenewe kwandikwa igitsina cye, yemerewe ko handikwa ko ari igitsinagore, yari yashimiye leta y’u Rwanda ngo kuba yarabimuhereye uburenganzira.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwahise ruhakana ko rwatanze iki cyemezo, ari na byo ntandaro yo kujyanwa imbere y’ubutabera, kubera iyo nyandiko mpimbano.

Mu iburana rye rya mbere, Moses Turahirwa yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge by’Urumugi, ariko avuga ko yarunywereye mu Butaliyani kandi ho urumogi rudafatwa nk’ikiyobyabwenge gihanirwa.

Gusa ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, Moses Turahirwa yagihakanye yivuye inyuma, avuga ko rurirya rwandiko yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, nta rwego yigeze arukoreshamo ku buryo yafatwa nk’uwakoresheje iyo nyandiko mpimbano.

Umunyamategeko we, na we yavuze ko iriya nyandiko yayishyize ku mbuga nk’uranyambaga, mu buryo bwo gususurutsa abazikoresha; ibizwi nko ‘gutwika’ muri iki gihe, ariko ko atigeze arujyana mu rwego runaka ngo arukoreshe.

PHOTO: Inyarwanda

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

11 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago