Turahirwa Moïse (Moses) washinze inzu y’Imideri ya Moshions yambika abakomeye, yageze imbere y’urukiko atangira kuburanira ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Moses Turahirwa ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge, aherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera impamvu zikomeye z’ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze.
Uyu muhanga mu guhanga imideri, yahise ajuririra iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, aho kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ubu bujurire bwe.
Uyu musore ubwo yageraga imbere y’abacamanza yagaragaye asuka amarira.
Uyu musore usanzwe anazwiho kurimba imyambaro aba yihangiye, yageze ku cyicaro cy’Urukiko i Nyamirambo, yambaye impuzankano y’iroza yambarwa n’imfungwa zitarakatirwa, ndetse n’agapfukakumunwa gakozwe mu birango by’inzu ye ya Moshions, ndetse yambaye n’amatararata y’umurimo, asanzwe yambarwa n’ibyamamare.
Moses Turahirwa wafunzwe nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga, urwandiko rw’inzira [Pasiporo] rugaragaza ko ahagenewe kwandikwa igitsina cye, yemerewe ko handikwa ko ari igitsinagore, yari yashimiye leta y’u Rwanda ngo kuba yarabimuhereye uburenganzira.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwahise ruhakana ko rwatanze iki cyemezo, ari na byo ntandaro yo kujyanwa imbere y’ubutabera, kubera iyo nyandiko mpimbano.
Mu iburana rye rya mbere, Moses Turahirwa yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge by’Urumugi, ariko avuga ko yarunywereye mu Butaliyani kandi ho urumogi rudafatwa nk’ikiyobyabwenge gihanirwa.
Gusa ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, Moses Turahirwa yagihakanye yivuye inyuma, avuga ko rurirya rwandiko yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, nta rwego yigeze arukoreshamo ku buryo yafatwa nk’uwakoresheje iyo nyandiko mpimbano.
Umunyamategeko we, na we yavuze ko iriya nyandiko yayishyize ku mbuga nk’uranyambaga, mu buryo bwo gususurutsa abazikoresha; ibizwi nko ‘gutwika’ muri iki gihe, ariko ko atigeze arujyana mu rwego runaka ngo arukoreshe.
PHOTO: Inyarwanda
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…