IMIKINO

Lionel Messi yahagarikiwe ku mupaka w’Ubushinwa ahamara amasaha abiri azira gukoresha pasiporo itemewe

Lionel Messi yahagarikiwe ku mupaka w’Ubushinwa muri wikendi ishize nyuma yo kunyura muri icyo gihugu afite icyangombwa cya pasiporo itariyo.

Advertisements

Uyu mukinnyi w’icyamamare ukomoka muri Argentine yagiye mu gihugu cy’Ubushinwa arikumwe n’umurinzi we hamwe n’inshuti nke barimo na mugenzi bakinana mu ikipe y’Igihugu Angel Di Maria, ku mukino wa gicuti bafite na Australia kuwa Kane.

Icyakora akigera mu murwa mukuru w’Ubushinwa yakiriwe n’abayobozi bashinzwe kugenzura imipaka ntibishimira ibyangombwa yagenderagaho.

Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Bushinwa b’ibitangaza ngo iki kibazo cyaje kuvuka kubera ko Messi yagendanaga na pasiporo ye ya Espagne aho kuba iya Argentine.

Bivugwa ko uyu mugabo w’imyaka 35 yakoresheje pasiporo ye yo muri Espanye kubera gutekereza ko Tayiwani iri kugice cy’Ubushinwa, kandi bivugwa ko yumvikanye abaza abashinzwe imipaka ati “Tayiwani si Ubushinwa?”

Amaze kumenyesha abashinzwe imipaka ko adafite pasiporo ye yo muri Argentine, nyuma bivugwa ko byatwaye amasaha abiri kugira ngo uwatsinze Ballon d’Or inshuro zirindwi ahabwe Visa kugira ngo akemure icyo kibazo cye maze ava ku kibuga cy’indege.

Bivugwa ko ibyo bitagarukiye aho, kuko Messi hamwe na bagenzi be barikumwe muri Hotel bakomeje gusanganirwa n’abafana benshi bari bahateraniye.

Abafana ibihumbi byateraniye hafi aho byose byifuzaga guhura n’iki cyamamare mu cyumba cya hotel yararimo ndetse umwe ngo yemeye gutanga arenga ibihumbi 10 byama Yuan (1120 by’amapound) kugira ngo agere kuri uyu mukinnyi.

Imvururu zatumye imyitozo y’abakinnyi ba Argentine ku cyumweru itinda kubera impamvu z’umutekano kuko bitashobokaga ko abakinnyi bava muri hoteri, ariko bashoboye kwitoza nyuma yaho bitinze.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago