Inyuma y’amasaha atanu batangaje ko yapfuye, abagize umuryango we baje gutungurwa no gusanga agihumeka ubwo barimo kumuhindurira imyambaro ngo babone kumushyingura nk’uko basanzwe babigenza ku bantu babo bitabye Imana.
Umukecuru wo mu gihugu cya Equateur witwa Bella Montoya w’imyaka 76 byari byatangajwe ko yapfuye mu cyumweru gishize azize indwara y’imitsi ijyana amaraso mu bwonko (accident vasculaire cerebral [AVC]/stroke).
Uyu mukecuru Montoya wari wamaze amasaha menshi yapfuye yahise asubizwa mu bitaro aho arimo gukurikiranirwa hafi kuri ubu.
Urwego rw’ubuzima muri Equateur bwahise bushyiraho itsinda rishinzwe gukurikiranira hafi umurwayo no gutahura byimbitse icyabaye.
Mu itangazo urwo rwego rwasohoye ,rwavuze ko uyu wazutse yageze igihe umutima ugahagarara kandi ko ibyo bari gukora ngo agaruke mu buzima byose ntacyo byari gutanga ari nayo mpamvu byari byemejwe ko yavuye mu mubiri.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mukecuru wazutse kandi yanemejwe n’Umuganga wari ku izamu icyo gihe wanemeje ko yari yapfuye.
Umuhungu we, Gilber Rodolfo Balberán Montoya, asubirwamo n’itangazamakuru yagize ati “Mama yari yinjijwe ibitaro hafi isaa tatu z’igitondo, hanyuma isaa kumi z’umugoroba muganga aza kumbwira ko yapfuye”.
Uyu mukecuru yahise ashyirwa mu isanduku mu gihe cy’amasaha Atari make, aho n’umuryango we wongeye ku musanga agihumeka.
Videwo yacishijwe ku mbuga nkoranyambaga imugaragaza aryamye mu isanduku ifunguye arimo ahumeka mu buryo busa n’ubutamworoheye , abantu benshi bamukikije.
Hagaragara kandi abaganga baza bareba uko Montoya ameze mu isanduku nyuma y’uko bamushyira kuri burankari yinjizwa muri ambulance.
Ubu ari muri ibyo bitaro , abaganga batangarijemo ko yapfuye aho ari gukurikiranirwa hafi.
Umuhungu w’uyu mukecuru wazutse , Balberán yabwiye AFP ko ubu ari kugenda abona neza ibyabaye, akifuza ko nyina yagaruka mu buzima neza bakongera bakabana ari muzima n’ubwo yari yamaze kwakira ko byarangiye.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…