Umukinnyi w’umunyamerika wakunzwe muri filime ya Hair and Prince of the City ndetse n’ikiganiro cyo kuri television kirimo Blue Bloods and Chicago fire yapfuye azize impanuka ya moto i Vermont ku myaka 71 y’amavuko.
Nk’uko byatangajwe na polisi y’igihugu mu gace ka Vermont, ngo mbere gato ya Saa kumi n’imwe z’umugoroba, imodoka yo mu bwoko bwa Honda SUV ubwo yahindukiraga ibumoso iva muri parikingi nibwo yagonganaga na moto ya Williams mu mujyi wa Dorset.
Iri tangazo rigira riti: “Williams ntiyashoboye kwirinda impanuka maze agongerwa kuri moto ye. Yakomeretse bikabije maze ajyanwa mu kigo nderabuzima cya Albany giherereye i Albany, muri New York, ari naho yaje gutangarizwa ko yapfiriye”.
Polisi ivuga ko Williams yari yambaye ingofero (casques) yabugenewe ku batwazi ba moto.
Umushoferi wa SUV yakomeretse byoroheje kandi ntabwo yajyanywe mu bitaro. Polisi yavuze ko yari yarerekanye ko atigeze ahita atabwa muri yombi nubwo iperereza ry’impanuka rikomeje.
Polisi yavuze ko Williams, amazina ye yose yari Richard Treat Williams, yabaga mu kigo cya Manchester giherereye mu majyepfo ya Vermont.
Uwarushinjwe kureberera inyungu ibikorwa bye Barry McPherson nawe yemeje iby’urupfu rw’uyu mukinnyi wa filime.
McPherson yatangarije ikinyamakuru People ati “Njye byandenze, yari umusore mwiza, yari umuhanga cyane.”
McPherson ati “Yari umukinnyi mu bakinnyi; abakinnyi ba filime baramukundaga. Yabaye umutima wa Hollywood kuva mu mpera z’imyaka ya za 70.”
Williams wavukiye i Connecticut yerekanwe bwa mbere muri filime mu 1975 ubwo yakinaga ari umupolisi muri filime yitwa Deadly Hero kandi yakomeje kugaragara mu mashusho arenga 120 ya televiziyo na firime, harimo na filime The Eagle, Prince of the city na Once Upon a Time in America zakunzwe cyane.
Yatangiye gushyizwe ku rutonde rw’abahatanira igihembo cya Golden Globe Award mu 1979.
Yitabye Imana asize umugore we Pam Van Sant n’abana be babiri.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…