Gacinya Chance Denis wari wajuririye icyemezo cyo gutesha agaciro kandidatire ye muri FERWAFA, ndetse ubujurire bwe bugahabwa agaciro, yongeye kwangirwa, ku mpamvu zo gukemanga ubunyangamugayo bwe.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, tariki 12 Kamena, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari ryamenyesheje abantu batatu bari bajuririye ibyemezo byo gusubiza inyuma kandidatire zabo muri iri shyirahamwe, umwanzuro wafashwe na komisiyo y’ubujurire y’amatora.
Muri abo bantu batatu; ari bo Dr Moussa Hakizimana, Gacinya Chance Denis na Fidele Kanamugire; uwari wemerewe, yari umwe ari we Gacinya wabaye Perezida wa Rayon Sports wifuzaga kwiyamamariza ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike.
Indi baruwa yanditswe kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena, igaragaza ko Gacinya Chance Denis yongeye kwangirwa nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora yasuzumye ubunyangamugayo bw’abiyamamariza ku myanya ya komite nyobozi.
Iyi baruwa ikomeza ivuga ko hashingiwe ku cyangombwa cyerekana ko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, kigaragaza ko yahamijwe ibyaha, birimo gukoresha inyandiko mpimbano, hafashwe icyemezo.
Iyi baruwa ikomeza igira iti “Nyuma y’isuzuma ry’ubunyangamugayo ryakozwe na Komisiyo y’Amatora, tukwandikiye tugira ngo tukumenyeshe ko utujuje ubunyangamugayo bukwemerera kwiyamamaza no kugaragara mu buyobozi bw’Ikipe cyangwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA)”
Gacinya Chance Denis wigeze gutabwa muri yombi mu mpera za 2017, yarezwe ibyaha birimo gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro no kubeshya uwo mwagiranye amasezerano ku murimo wakozwe, byari bishingiye ku mirimo yakozwe na Kompanyi ye yitwa MICON.
Gusa ibi byaha yari akurikiranyweho yabigizweho umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, muri Nyakanga 2018, ahita arekurwa.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…