IMIKINO

FERWAFA yongeye gutesha agaciro kandidatire ya Gacinya wigeze kuyobora Rayon Sports

Gacinya Chance Denis wari wajuririye icyemezo cyo gutesha agaciro kandidatire ye muri FERWAFA, ndetse ubujurire bwe bugahabwa agaciro, yongeye kwangirwa, ku mpamvu zo gukemanga ubunyangamugayo bwe.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, tariki 12 Kamena, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari ryamenyesheje abantu batatu bari bajuririye ibyemezo byo gusubiza inyuma kandidatire zabo muri iri shyirahamwe, umwanzuro wafashwe na komisiyo y’ubujurire y’amatora.

Muri abo bantu batatu; ari bo Dr Moussa Hakizimana, Gacinya Chance Denis na Fidele Kanamugire; uwari wemerewe, yari umwe ari we Gacinya wabaye Perezida wa Rayon Sports wifuzaga kwiyamamariza ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike.

Indi baruwa yanditswe kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena, igaragaza ko Gacinya Chance Denis yongeye kwangirwa nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora yasuzumye ubunyangamugayo bw’abiyamamariza ku myanya ya komite nyobozi.

Iyi baruwa ikomeza ivuga ko hashingiwe ku cyangombwa cyerekana ko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, kigaragaza ko yahamijwe ibyaha, birimo gukoresha inyandiko mpimbano, hafashwe icyemezo.

Iyi baruwa ikomeza igira iti “Nyuma y’isuzuma ry’ubunyangamugayo ryakozwe na Komisiyo y’Amatora, tukwandikiye tugira ngo tukumenyeshe ko utujuje ubunyangamugayo bukwemerera kwiyamamaza no kugaragara mu buyobozi bw’Ikipe cyangwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA)”

Gacinya Chance Denis wigeze gutabwa muri yombi mu mpera za 2017, yarezwe ibyaha birimo gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro no kubeshya uwo mwagiranye amasezerano ku murimo wakozwe, byari bishingiye ku mirimo yakozwe na Kompanyi ye yitwa MICON.

Gusa ibi byaha yari akurikiranyweho yabigizweho umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, muri Nyakanga 2018, ahita arekurwa.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

12 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

13 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago