IMIKINO

Real Madrid yemeje ko yamaze gusinyisha Bellingham w’imyaka 19

Ikipe ya Real Madrid yemeje ko yamaze kwibikaho umukinnyi Jude Bellingham ku masezerano y’imyaka itandatu ayikinira.

Advertisements

Bellingham warusanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Borussia Dortmund yerekeje muri Real Madrid aguzwe akayabo ka miliyoni 113 z’amapound.

Ikipe ya Los Blancos (Real Madrid) ubusanzwe mbere y’iminsi 10 ishize yari yashatse uyu mukinnyi w’umwongereza yamushyiriyeho miliyoni 88.5 z’amapound kugira ngo imukure muri Borussia Dortmund yo mu Budage.

Ariko bivugwa ko hari amafaranga yumvikanyweho yagiye yiyongera bitewe n’amasezerano ava kuri 88.5 z’amapound zirazamuka zigera kuri 113.5 z’amapound, kuko hari miliyoni 25 z’amapound z’inyongera zigomba guhabwa ikipe ya Dortmund bitewe n’imikorere y’amasezerano bizeraga ko azakorwa.

Jude Belligham yemejwe nk’umukinnyi wa Real Madrid

Bellingham wemeye gushyira umukono w’amasezerano y’imyaka itandatu muri iy’ikipe azerekanwa mu birori biteganyijwe ku munsi w’ejo kuri Stade Bernabeu mbere yuko yererekwa imbere y’itangazamakuru.

Uyu musore w’imyaka 19 ufatwa nk’umukinnyi wo hagati ukomeye, yagiye muri Borussia Dortmund avuye i Birmingham muri 2020 afite imyaka 16.

Mu myaka itatau abarizwa muri iyi kipe, yakinnye imikino 132, atsinda ibitego 24, kandi yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho bari bagize ikipe ya Edin Terzic muri shampiyona y’umwaka 2023, mbere yuko batakaza igikombe cya mbere cya Bundesliga mu myaka 11 ku munsi wa nyuma.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago