Ikipe ya Real Madrid yemeje ko yamaze kwibikaho umukinnyi Jude Bellingham ku masezerano y’imyaka itandatu ayikinira.
Bellingham warusanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Borussia Dortmund yerekeje muri Real Madrid aguzwe akayabo ka miliyoni 113 z’amapound.
Ikipe ya Los Blancos (Real Madrid) ubusanzwe mbere y’iminsi 10 ishize yari yashatse uyu mukinnyi w’umwongereza yamushyiriyeho miliyoni 88.5 z’amapound kugira ngo imukure muri Borussia Dortmund yo mu Budage.
Ariko bivugwa ko hari amafaranga yumvikanyweho yagiye yiyongera bitewe n’amasezerano ava kuri 88.5 z’amapound zirazamuka zigera kuri 113.5 z’amapound, kuko hari miliyoni 25 z’amapound z’inyongera zigomba guhabwa ikipe ya Dortmund bitewe n’imikorere y’amasezerano bizeraga ko azakorwa.
Bellingham wemeye gushyira umukono w’amasezerano y’imyaka itandatu muri iy’ikipe azerekanwa mu birori biteganyijwe ku munsi w’ejo kuri Stade Bernabeu mbere yuko yererekwa imbere y’itangazamakuru.
Uyu musore w’imyaka 19 ufatwa nk’umukinnyi wo hagati ukomeye, yagiye muri Borussia Dortmund avuye i Birmingham muri 2020 afite imyaka 16.
Mu myaka itatau abarizwa muri iyi kipe, yakinnye imikino 132, atsinda ibitego 24, kandi yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho bari bagize ikipe ya Edin Terzic muri shampiyona y’umwaka 2023, mbere yuko batakaza igikombe cya mbere cya Bundesliga mu myaka 11 ku munsi wa nyuma.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…