Mu gihugu cya Tanzania havugwa umugore uri mu kigero cy’imyaka 55-60 wari wakatiwe imyaka 29 azira gusambanya umwana.
Ibi byabaye mu Cyumweru gishize, ubwo umugore witwa Desderia Mbwelwa, ufite imyaka 57, urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 29, ariko amakuru arambuye ku cyemezo cy’urukiko ntabwo cyari cyakamenyekana.
Ni urubanza rwagaragayemo abatangabuhamya batanu, barimo na muganga wasuzumye uwo mwana akemeza ko yari afite ibikomere kandi ko yanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Uwo mugore yireguye avuga ko ari umuntu ukuze ufite abana n’abuzukuru atunze ndetse ko atakora ayo mahano.
Avuga ku cyemezo cyafatiwe uwo mugore ,Umwunganizi we mu mategeko, witwa Me Frank Mwela, yavuze ko ateganya kujuririra icyemezo cy’urukiko kuko umukiriya we atasuzumwe kugira ngo byemezwe ko koko arwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bavuga ko yateye uwo mwana.
Yagize ati “Umukiriya wanjye ntibamupimye ngo bamusangemo izo ndwara, kandi umukiriya wanjye n’umutangabuhamya we bemeje ko batazirwaye kuko umwe mu batangabuhamya be ari umugabo we”.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…