MU MAHANGA

Umukobwa wa Eminem, Alaina Scott yakoze ubukwe-AMAFOTO

Alaina Maria Scott umukobwa w’umuraperi Eminem yakoze ubukwe n’umusore witwa Matt Moelle warumaze imyaka ibiri amwambitse impeta y’urukundo.

Alaina w’imyaka 30 waserutse mu bukwe yambaye ikazu ya mermaid ku munsi we ukomeye, yasangije amafoto ku bamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram ibyaranze ubukwe bwabo, aho yanditseho agira ati “Kuya 9 Kamena 2023, umwe mu minsi myiza y’ubuzima bwanjye, muri ubu buzima no mu gihe kizaza, roho yanjye izahora ikurebaho.”

Ni amafoto kandi yarimo n’amashusho yerekana ibihe byiza yagiriye mu bukwe bwe asomana n’uwabaye umugabo we Matt Moelle basomana, ni ubukwe kandi bwagaragayemo undi mukobwa w’umuraperi Eminem, Hailie Scott bari bamwambariye.

Alaina Maria Scott wari wambaye ikanzu yera igera ku birenge ariko igaragaza umugongo w’inyuma, ni mugihe umugabo we Moelle we yari yambaye ikoti ryera rya tuxedo n’ipantalo y’umukara, naho abandi bose bari basigaye bambariye abageni bari bambaye umukara hose.

Murumuna wa Alaina, Hailie, w’imyaka 27, yasezeranye n’umukunzi we bamaranye igihe kinini, Evan McClintock, muri Gashyantare. Eminem n’uwahoze ari umugore we Kim Scott bibarutse Hailie mu 1995. Yemeye mu buryo bwemewe n’amategeko Alaina, uwo bakunze kwita Lainey, mu ntangiriro ya 2000. Mama we, mushiki wa Kim, yahanganye n’ibiyobyabwenge ndetse amaherezo aza gupfa azize kunywa ibiyobyabwenge byinshi mu 2016.

Umwana wa gatatu wa Eminem ni Stevie Scott w’imyaka 21 y’amavuko, aho bivugwa ko yavukiye ku babyeyi aribo Kim n’umugabo bakundanye wari warakoze ubukwe bwa kabiri n’uwatsindiye Grammy, Eric Hartter. Eminem yemeye Stevie ko ari umwana we mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2005 hagati yuko habayeho ukumvikana. Bivugwa ko Hartter yaje gupfa mu mwaka 2019.

Uyu wahoze yitwa Whitney, Stevie mu kwezi kwa Kanama mu 2021 yaje kwemeza ko nta gitsina na kimwe abogamiyeho.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

11 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago