UBUKUNGU

Putin agiye guhura n’abayobozi ba Afurika baganire ku mikorere y’ubucuruzi bw’ingano hagati y’Uburusiya na Ukraine

Biteganijwe ko Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin azabonana n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika ku wa gatandatu, tariki ya 17 Kamena i St Petersburg, nk’uko Yuri Ushakov ukora mu biro bya perezida abitangaza.

Advertisements

Uyu muyobozi yavuze ko amasezerano y’ingano azaba ari kimwe mu bibazo by’ingenzi abayobozi bazaganira.

Ukraine niyo yohereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga, ibihwagari, ibigori, ingano, sayiri n’ifu y’ingano. Igihe Uburusiya bwateraga muri Gashyantare 2022, ubwato bw’amato bwabujije ibyambu bya Ukraine, bufatira toni zigera kuri miliyoni 20 z’ingano.

Imikorere y’ubucuruzi y’ingano yahurijwe hamwe n’ituruka muri Turukiya na Amerika kandi byatuma Ukraine iyohereza ibicuruzwa ibinyujije mu nyanjya y’umukara.

Bitewe n’amasezerano, toni zirenga miliyoni 30 z’ibinyampeke n’ibindi biribwa byoherezwa binyuze mu nyanja y’umukara bikaba ariyo nzira itekanye yizewe.

Uburusiya bwagiye bukangisha kuva muri ayo masezerano, buvuga ko ibihano by’iburengerazuba bibangamira ibyoherezwa mu mahanga mu bigendanye n’ubuhinzi. Ku wa gatatu, tariki ya 14 Kamena, Putin yavuze ko azabonana n’abayobozi ba Afurika.

Nk’uko ibitangazamakuru bya Leta TASS bibitangaza, Putin ngo yagize ati “Abayobozi b’Abanyafurika bashishikajwe no guhora bahabwa ingano ku mugabane wabo, kugeza ubu bikaba bitarashoboka mu masezerano ya Istanbul.”

Putin yongeyeho ko Uburusiya butishimiye ayo masezerano kandi ko buzasuzuma neza icyemezo cyo kongererwa igihe.

Mbere yuko bahura na Putin, abayobozi bazahura na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ku wa gatanu, nk’uko umuryango udaharanira inyungu Brazzaville Foundation wabanje ku bitangaza.

Abayobozi bateganyijwe guhura na Putin mu nama barimo:

Cyril Ramaphosa, Perezida wa Afrika y’Epfo, Azali Assoumani, umuyobozi w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika n’ubumwe bwa Comoros, Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Repubulika ya Kongo, Macky Sall, Perezida wa Senegali, Hakainde Hichilema, Perezida wa Zambiya.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago