Mu gihugu cy’u Burundi mu ntara ya Makamba mu gace ka Nyanza-Lac haravugwa umupolisi wishe bagenzi be babiri abarashe bahita bapfa.
Iyi inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Kamena, ubwo hatangazwaga ko umupolisi ukorera kuri Stasiyo ya Nyanza-lac yarashe mugenzi we wari wicaye imbere y’umwe mu miryango y’ibiro, hanyuma uwari mu nzu yasoka aje kureba ibibaye nawe agahita araswa.
Uyu mu Polisi wabanje kuraswa yahise ahasiga ubuzima ni mugihe mugenzi we wari umaze kuraswa mu gatuza amasasu arenze rimwe we yajyanywe kwa muganga ariko apfa bataragerayo.
Nyuma y’iki gikorwa cy’ubunyamaswa uyu mu Polisi yahise atoroka ariko aza gufatwa arafungwa.
Kugeza ubu icyamuteye kwica bagenzi be ntikiramenyekana cyakora iperereza ngo rirakomeje.
Komiseri w’intara ya Makamba yasabye imiryango yabuze abayo kwihanganba kandi ko bazaba ba hafi ariko anabamenyesha ko bari gukora ibishoboka byose ngo bamenye impamvu yateye uwo mupolisi kwica bagenzi be kandi ko akwiriye kubiryozwa.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…