Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB) rwatangaje ko rwongeye igihe cy’ubufatanye rwari rusanzwe rufitanye n’abasanzwe bategura irushanwa Nyafurika ry’umukino wa Basketball (BAL).
Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena, kuri Marriot Hotel habereye igikorwa cyo gusinya amasezerano yo gukomeza gushimangira ubufatanye hagati ya RDB na BAL.
N’igikorwa cyitabiriwe na Perezida wa BAL Amadou Gallo Fall, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju n’umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi n’uhagarariye ikigo cya RwandAir Yvonne Makolo.
Mu myaka ibiri y’abanje u Rwanda rwari rusanzwe rwakira gusa imikino ya nyuma yo gushaka uzegukana igikombe bahereye muri 1/4 , aho amakipe yabanzaga agashaka iyo tike hagati y’impande ya Conference Nile na Conference Sahara hagasigara amakipe umunani ariyo yahataniraga igikombe i Kigali.
Kuri ubu amasezerano akubiyemo imyaka itanu y’ubufatanye, avuga ko u Rwanda ruzakomeza kujya rwakira rwakira imikino yo gushaka itike y’imikino ya nyuma ndetse n’imikino ya nyuma y’iri rushanwa Nyafurika ry’umukino wa Basketball.
Ni ukuvuga guhera mu mwaka 2025 na 2027 u Rwanda ruzakira amakipe ashaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL ndetse no kwakira imikino ya nyuma muri 2024, 2026 na 2028, imikino izajya ibera muri BK Arena.
Aya masezerano yashyizweho kandi akubiyemo kuba ibirango bya Visit Rwanda bikomeza kwambarwa ku myambaro y’abakinnyi n’ahandi; ari nako kompanyi y’indege ya RwandAir nayo iri muri ubu bufatanye ndetse ikazajya itwara amakipe y’ibihugu bizaba byitabiriye irushanwa.
Nyuma y’imyaka ibiri gusa u Rwanda rwakira imikino ya nyuma ya BAL, Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi yatangarije itangazamakuru ko igihugu cyungukiyemo arenga miliyoni 9 z’amadorali ya Amerika.
Aya masezerano y’imyaka 5 azatuma u Rwanda rwakira imikino yo gushaka itike y’imikino ya nyuma muri 2025 na 2027 ndetse no kwakira imikino ya nyuma muri 2024, 2026 na 2028.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…