IMIKINO

Perezida wa UEFA, yise shampiyona ibarizwamo Cristiano na Benzema iy’abasaza

Perezida wa UEFA Aleksander Ceferin yaburiye abafite mu nshingano shampiyona y’umupira w’amaguru muri Arabia Saudite kureka kujya isinyisha abakinnyi bakuze ahubwo ko bashaka abana bato.

Advertisements

Uyu mugabo utaciye ku ruhande yabwiye abahagarariye umupira w’amaguru muri Arabia Saudite ko bakoze ikosa ryo gusinyisha bamwe mu bakinnyi amasezerano y’igihe kirekire barimo Cristiano Ronaldo n’umufaransa Karim Benzema.

Ibi yabigarutse mu gihe itangira ry’igura n’igurishwa ku bakinnyi ryatangiye mu mpera z’impeshya kuri bamwe barangizanyije amasezerano n’amakipe babarizwagamo.

Ibi kandi abihuje n’igurwa ry’aba bakinnyi barimo Cristiano na Benzema uherutse kugana muri shampiyona ya Arabia Sawudite y’ababigize umwuga hakiyongereho n’umukinnyi Ruben Neves umukinnyi ukina hagati muri Wolves ukomeje gushakwa n’amakipe menshi yo muri Arabia Sawudite.

Ceferin aganira n’itangazamakuru ry’Ubuholandi NOS, nk’uko byatangajwe na AP, Ceferin yabajijwe niba yaba afite impungenge z’abakinnyi bava mu Burayi binjira muri shampiyona yo muri Arabia Sawudite.

Yasubije agira ati “Oya, oya, oya. Ndatekereza ko ahanini ari amakosa ku mupira w’amaguru wa Arabia Sawudite.”

‘Kuki icyo ari ikibazo kuri bo? Kubera ko bakwiriye gushora imari mu mashuri y’abakiri bato, bakwiriye kuzana abatoza, kandi bagomba guteza imbere abakinnyi babo.’

Ceferin yakomeje kugereranya shampiyona ya Arabia Sawudite (Saudia Pro League) ni y’ubushinwa ari yarabaswe no gukinisha abakinnyi bakuze n’ingaruka bagize.

Yakomeje agira ati “Uburyo bukoreshwa bwo kugura abakinnyi bari kurangiza umwuga wabo ntabwo ari gahunda yateza imbere umupira w’amaguru.”

‘Ayo ni amakosa asa neza nayakorwaga mu bushinwa azana abakinnyi bari gusoza umwuga wabo.’

Perezida wa UEFA yakomeje abaza ikibazo aho yumvikanye avuga ati “ni uwuhe umukinnyi ufite imyaka iri hejuru, watangiye umwuga we akajya gukina muri Arabia Sawudite?”

Ariko ntabwo ari amafaranga gusa, abakinnyi baba bashaka gutsindira amarushanwa ari hejuru, kandi amarushanwa ari hejuru ni y’uburayi.

Abajijwe nimba gutakaza Cristiano Ronaldo na Benzema nk’abakinnyi bari hejuru ku mugabane w’uburayi haricyo byahungabanyijeho, mu gusubiza Ceferin yagize ati “Ntabwo twigeze tubatakaza.”

‘Baracyakina umupira w’amaguru. Iyo umwuga wabo wo gukina urangiye, abakinnyi bamwe bajya ahantu runaka kugira ngo bibonere amafaranga.’

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago