INKURU ZIDASANZWE

Uganda: Yisize amaraso y’abagenzi be! Ubuhamya bw’umunyeshuri warokotse igitero ku ishuri

Ubuhamya bw’umunyeshuri witwa Julius Isingoma warokotse igitero cy’abagizi ba nabi bicyekwa ko cyagabwe n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam, kigahitana ubuzima bw’abantu 40.

Mu kiganiro yahaye BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko yarokotse mu buryo bw’igitangaza aho yagize ati ”Nisize amaraso ya bagenzi banjye bapfuye, mu kanwa, mu matwi no ku mutwe wanjye kugira ngo abateye bagire ngo napfuye”.

Julius ni umwe mu bantu batandatu bashoboye kurokoka icyo gitero cyamaze amasaha menshi.

Abantu bagera kuri 40 – barimo abanyeshuri 37 – bapfiriye muri icyo gitero cyo ku ishuri ryisumbuye ryo mu mujyi muto wa Mpondwe cyabaye ku wa gatanu n’ijoro.

Uyu musore avuga ko atamenye abo bari bateye, ariko yavuze ko bari abagabo bafite imbunda, bagabye icyo gitero ahagana saa yine z’ijoro (22:00) ku isaha yo muri Uganda.

Yavuze ko abo bateye bagiye ku nzu abahungu bararamo ariko ko abanyeshuri bari bayifunze nyuma yo kubona ko bari mu kaga.

Yagize ati: “Ubwo batari bashoboye gufungura umuryango, bateye igisasu imbere mu nzu yo kuraramo nuko bakoresha inyundo n’amashoka mu gusenya umuryango”.

Julius yari ahagaze inyuma y’abanyeshuri benshi bari bakoze ingabo (inkingi) iruhande rw’umuryango, baje kwicwa barashwe ubwo intagondwa zari zishoboye kwinjira muri iyo nzu yo kuraramo.

Habayeho imiborogo ubwo abanyeshuri bari barimo kuraswa no gutemagurwa kugeza bapfuye.

Yahise yihutira kurira ku gitanda cyo hejuru (ku gitanda kigerekeranye), akuraho zimwe mu mbaho z’ibiti zo ku gisenge, asimbukiramo imbere ngo yihishe.

Ari aho hejuru, yarebye, nta bushobozi afite bwo kugira icyo abikoraho, ukuntu bagenzi be bari barimo kwicwa bunyaswa n’abo bateye, nyuma batwika za matola (matelas) barahava.

Yagize ati: “Nari narenzwe n’umwotsi nuko ndahubuka nitura mu nzu yo kuraramo mu buryo busakuza”.

Avuga ko izo ntagondwa zumvise urwo rusaku ziragaruka.

Aho ni ho Julius yibwiye ko uko byagenda kose agomba kurokoka icyo gitero.

Yagize ati: “Naryamye iruhande rw’imirambo iriho amaraso y’inshuti zanjye. Nuko nisiga amaraso menshi mu matwi, mu kanwa no ku mutwe wanjye, nuko ubwo intagondwa zazaga, zigenzura ikiganza cyanjye zireba ko [niba] umutima ugitera ziragenda”.

Undi munyeshuri wakorotse, Godwin Mumbere, na we yari ari muri iyo nzu yo kuraramo Julius yari arimo.

Undi munyeshuri wakorotse, Godwin Mumbere, na we yari ari muri iyo nzu yo kuraramo Julius yarimo.

Uyu munyeshuri w’imyaka 18 avuga ko yibuka igihe abateye bajyaga ku nzu abakobwa bararamo, bakabakurura babakuramo, bakabica babatemaguza imihoro.

Nuko baza ku nzu abahungu bararamo, basenya umuryango batangira kugaba igitero ku bahungu.

Igitanda Godwin yari yihishe munsi yacyo cyarabirinduwe, nuko inshuti ze zari ziri hejuru yacyo zigwa hasi ziricwa.

Yagize ati “Abateye barambonye ariko bagira ngo napfuye”.

Ariko bagiye hanze bagaruka muri iyo nzu yo kuraramo kugenzura niba buri muntu wese yapfuye.

Ati “Ni bwo bandashe mu kiganza banatwika inzu yo kuraramo”.

Godwin yongeye kwibuka ibyari birimo kubabaho ubwo yumvaga imiborogo y’undi munyeshuri wari urimo gutaka avuga ko arimo gupfa.

Yarirutse asohoka muri iyo nzu yo kuraramo, yurira urugi rwo ku irembo rw’iryo shuri, yiruka agana ku nzu ibikwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga iri hafi aho anyuze mu murima uhinzemo igihingwa cya ’cacao’ (cocoa). Agera ku nzu y’icumbi, yihisha munsi y’imodoka kugeza ubwo yatabarwaga.

Clarice Bwambare, umukuru w’ibitaro bya Bwera, yatangaje ko batangiye kwakira imirambo y’abanyeshuri n’abatuye aho kuva saa saba z’ijoro (01:00) – hari hashize amasaha hafi atatu icyo gitero cyo ku wa gatanu nijoro gitangiye.

Yavuze ko mu mirambo 20 bakiriye, 18 muri yo yari iy’abanyeshuri.

Abarokotse batanu ubu barimo kondorerwa kuri ibyo bitaro. Umwe muri bo ni umukobwa, urembeye mu cyumba kivurirwamo indembe.

Umuganga w’inzobere mu kubaga yavuze ko adashobora gukurwa aho ari kuko yakomeretse cyane mu mutwe ubwo inyeshyamba zamuhondaga inyundo.

Bwambare yavuze ko umurambo umwe wonyine ari uwo utaratwarwa n’abo mu muryango w’uwo wishwe.

Ku cyumweru, imiryango yashenguwe n’agahinda yashyinguye 21 muri abo banyeshuri bishwe, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda.

Julius, aho aryanye hano ku gitanda cyo mu bitaro, yababajwe no kuba atarashoboye kujya kubashyingura. Yavuze ko iyo aza kuba ari umusirikare, yari kuba yarwanyije abateye akarengera ubuzima bw’inshuti ze na bagenzi be.

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

2 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

2 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

21 hours ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

21 hours ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

1 day ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago