Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Basketball, Dr Sheick Sarr arakina umukino wo gupfa no gukira mu mukino u Rwanda ruhuramo n’u Burundi mu gushaka itike ya Afrocan Zone V 2023 kugira ngo ashimishe Abanyarwanda.
Ni umukino wa kabiri ugiye guhuza impande zombie, dore ko mu mukino ubanza ikipe ya Basketball y’u Burundi yakoze mu jisho iy’u Rwanda rutsinda amanota 53-52.
Kuri uwo mukino umutoza Dr Sarr ukomoka mu gihugu cya Senegal, yanenzwe n’uburyo yawukinishijemo abakinnyi be byabaye intandaro yo kuwutakaza, ibi bikaba aribyo bituma agomba kubazwa intsinzi y’uyu munsi kugira ngo ashimangira ubuhanga bwe mu kazi ke, aho ubusanzwe uyu mutoza asanzwe afite impamyabushobozi y’ikirenga yo gutoza.
Nyuma y’iyi ntsinzi u Burundi yegukanye, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye ikipe y’Igihugu y’u Burundi uko ikomeje kwitwara muri iyo mikino ndetse ayifuriza gukomeza guhatana.
Umukino w’u Rwanda n’u Burundi uteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 23 Kamena 2023 niwo uri butange itike y’ikipe izahagararira Akarere ka 5 mu mikino ya nyuma ya “FIBA Afrocan 2023”.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Kenneth Hubert Gasana ‘Kenny’, utari wabonetse ku mukino wabanje yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino w’uyu munsi, ameze neza kandi yiteguye gukina.
Iy’imikino ugomba kubera mu gihugu cya Angola guhera tariki 8 kugera 16 Kanama 2023.
Umukino uri buhuze u Rwanda n’u Burundi uratangira ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba z’i Kigali kuri Stade Benjamin Mkapa imikino ibera muri Tanzania.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…