Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter bagize bagize bati “Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR bwihanganishije umuryango wa Pastor Theogene Niyonshuti, Abanyetorero ADEPR bose, inshuti n’abavandimwe be ku bw’urupfu rwa Pastor Theogene rwabaye mu ijoro ryo ku wa 22/06/2023 azize impanuka yabereye mu gihugu cya Uganda nkuko umuryango we ubitangaza”.
Ni ubutumwa itorero rya ADEPR mu Rwanda bwatangaje bwihanganishije umuryango n’inshuti za Pastor Théogène witabye Imana mu rucyerera rwo kuri uyu 23 Kamena 2023 azize impanuka.
Nyakwigendera yari umwe mu babarizwaga muri iri torero rya ADEPR.
Amakuru y’urupfu rwa Pasiteri Théogène yahamijwe na murumuna we witwa Uwarugira Emmanuel wavuze ko yitabye Imana ubwo yavaga muri Uganda mu murimo w’Imana.
Impanuka yabaye ari kumwe n’abandi bantu babiri, umwe nawe akaba yahise yitaba Imana mu gihe undi bari bataramenya amakuru nyayo.
Ati “Nibyo yitabye Imana, ndi kwerekezayo ngo menye ibyo ari byo. Yakoze impanuka ari kumwe n’abandi bantu babiri, umwe nawe ahita yitaba Imana mu gihe undi we yahise ajya muri koma gusa nawe biri kuvugwa ko yitabye Imana.”
Pastor Theogene Niyonshuti wari umupasiteri muri ADEPR Paruwase ya Kimisagara, yamenyekanye mu buhamya bwe bw’ubuzima bubi yanyuzemo mu bwana bwe aho yari yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge ariko Imana iza kumuhindurira amateka abivamo ndetse imuha agakiza.
Ubuhamya bwe bwakunzwe na benshi by’umwihariko urubyiruko kubera uburyo yabuvugagamo akoresheje amagambo agezweho mu rubyiruko ndetse n’imvugo ikoreshwa cyane n’abana bo ku muhanda.
Twihaganishije umuryango we ndetse n’abakristo muri rusange kuko uwavugako Gospel nyarwanda ibuze intwari ntiyaba abeshye kuko uyu mugabo yafashije cyane imitima y’abantu benshi binyuze mu buhamya n’ijambo ry’Imana byamurangaga.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…