Pasiteri Niyonshuti Theogene wamenyekanye nka Pastor Theogene Inzahuke yitabye Imana muri iri joro ryacyeye azize impanuka ubwo yavaga mu ivugabutumwa i Kampara.
Amakuru yazindutse acicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, avuga ko Pasiteri Theogene Niyonshuti warusanzwe ari umuyoboke muri ADEPR yitabye Imana mu ijoro ryacyeye rya tariki 22 Kamena rishyira tariki 23 Kamena 2023, akaba yazize impanuka y’imodoka ubwo yavaga i Kampara muri Uganda.
Murumuna we Uwarugira Emmanuel yemeje ko Pasiteri Théogène yitabye Imana ubwo yavaga muri Uganda mu murimo w’ivugabutumwa.
Iyi mpanuka ikaba yabaye ari kumwe n’abandi bantu batatu, babiri bahise bapfana na we naho umuririmbyi witwa Donat, arakomereka bikabije, ubu ari muri koma.
Amakuru yizewe avuga ko yari yagiye kubwiriza muri Uganda, bakaba bakoze impanuka bari ku ruhande rwo muri Uganda mu birometero nka bine hafi y’Umupaka wa Gatuna.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…
Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…
José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…