Serumogo Ally wari Kapiteni wa Kiyovu Sports nyuma yo gutereranwa n’ikipe igatangaza ko imusezereye, haravugwa amakuru y’uko yerekeje muri Rayon Sports.
Uyu mukinnyi wari umwe mu bagenderwaho muri Kiyovu Sports n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yeretswe umuryango usohoka muri iy’ikipe yaramazemo imyaka itanu ayikinira.
Kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2023, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya Kiyovu Sports yasezeye uyu myugariro w’iburyo iranamushimira aho yagize ati “KIYOVU SPORTS CLUB yamaze gutandukana n’umukinnyi SERUMUGO ALLY , tumwifurije amahirwe masa aho azakomereza imirimo.”
Amakuru agera kuri DomaNews avuga nyuma yo kwirukanwa Serumogo Ally warusanzwe ari myugariro wa Kiyovu Sports Club uca ku ruhande rw’iburyo yahise asamirwa hejuru n’ikipe ya Rayon Sports akaba yamaze kumvikana nayo ku masezerano y’imyaka ibiri.
Ibyerekeye ibindi kuri ayo masezerano ntirabasha kumenyekana, gusa mu gihe cya vuba uyu mukinnyi ngo arerekwa ku mugaragaro.
Ikipe ya Kiyovu Sports Club yarangije shampiyona y’umwaka ushize iri ku mwanya wa kabiri irekuye igikombe yarifite mu biganza ku munsi ubanziriza uwa nyuma, ikomeje gutandukana n’abakinnyi bayo benshi barimo n’uyu warusanzwe ari kapiteni wayo Serumogo Ally.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…