Cedric Roussell wanyuze no muri shampiyona y’Ubwongereza yitabye Imana ku myaka 45 azize indwara y’umutima.
Uyu mubiligi wanyuze mu makipe arimo Coventry City na Wolves mu myaka 20 yose, ngo kuwa gatandatu tariki 24 Kamena yafashwe n’indwara y’umutima ahita apfa.
Ikipe ye yahereyemo ubwo yakinaga mu Bwongereza yanditse ku rubuga rwa twitter ati: “Coventry city ibabajwe cyane no kumenya urupfu rw’uwahoze ari rutahizamu wayo Cedric Roussel, wapfuye afite imyaka 45 gusa.
Bakomeza bagira bati “Cedric yakinnye imikino 43 muri Sky Blues (Coventry city) kuva 1999-2001, atsinda ibitego 11. Twihanganishije umuryango we n’inshuti muri iki gihe kibabaje cyane.”
Roussel wahamagawe inshuro eshatu mu ikipe y’Ububiligi, yamaze igihe muri Coventry City na Wolves. Ahanini yamenyekanye cyane mugihe yakinaga mu ikipe ibarizwa mu gihugu cye ya Mons yakiniye imyaka ibiri.
Yatangiye bwa mbere mu 2003 mbere yuko asubira muri iyi kipe nyuma y’imyaka ine yasinyiye burundu, amasezerano yagombaga kugeza mu 2010. Mu gihe cye cya mbere agikina, Roussel yatsinze ibitego 22 kandi ni we watsinze ibitego byinshi mu Bubiligi.
Yakomeje guhatana n’uwo bari bahanganye bikomeye n’umukinnyi witwaga Robbie Keane muri shampiyona, yatumye arangiza shampiyona atsinze ibitego bitandatu muri Premier League. Ariko akomeza kurwanira ishyaka kwe byatumye mu mwaka we wa kabiri agurishwa na Wolves kuri miliyoni 2 z’amapound mu mpeshyi ya 2001.
Roussel kongera kubona ibitego byatangiye kugorana kuva aho agereye muri Molineux, yisanga mu myaka ibiri gusa akinnye imikino 25. Yahise agaruka mu gihugu cye cy’Ububiligi, aho mu nshuro eshatu yakiniye ikipe y’Igihugu, yakomeje gushimangira no kwishimirwa byatumye abengukwa mu makipe arimo ayo mu Burusiya, Ubutaliyani, na Cyprus yakiniye mbere y’uko amanika inkweto.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…