Beyonce urimo kuvugwa ku isi yose hamwe na “Renaissance World Tour”, ubu ikaba yaberaga mu migi itandukanye i Burayi. Ibyumweru bibiri bishize yari i Barcelona, kuri Stade Olempike, aho yari amaze imyaka irindwi ataririmbira.
Beyonce wari umaze iminsi mu bitaramo bizenguraka isi yise “Renaissance Tour”, we n’abafana be barashima Imana nyuma yuko habuze gato ngo ate isaro ku rubyiniro, Imana agakinga akaboko.
Uyu muhanzikazi, ku wa Gatanu yaririmbiye mu Budage, cyane cyane i Hamburg, aho yashimishije abafana be mu mbyino ze, umuziki we ndetse n’imikorere ye ku rubyiniro.
Muri iki gitaramo giheruka cyabereye mu Budage, uyu muhanzikazi yagize ikibazo cyamuteye isoni. Byabaye hagati mu gitaramo, Beyonce aririmba indirimbo ’Break my soul’, muri iki gice cy’igitaramo, aho yari yambaye ikanzu nziza igaragaza gato amabere ye.
Ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo, ibere rye ry’ibumoso ryari rigiye gusohoka, ariko umwe mu babyinnyi bari bahagaze iruhande rwe icyo gihe arabibona, maze araritangira live kuri stage.
Umubyinnyi yafashe ukuboko kwa Beyonce, ahagarara imbere y’uyu muhanzi, maze ibere arongera arisubiza mu mwanya waryo ataraseba. Babikoze mu buryo bwihishe, ndetse byasaga nkaho ari udukoryo bateguye. Kandi ikiruta byose, babikoze bidasabye ko igitaramo gihagarara, nubwo uyu muhanzikazi yatunguwe n’iri bara ryari rimugwiriye.
Nubwo bimeze bityo, abafana bari mu gitaramo bafashe ibyabaye, ndetse ntibyabuze kugera ku mbuga nkoranyambaga, aho amashusho yamaze kuba kimomo.
Icyakora, abafana bashimiye ababyinnyi batabariye ku gihe, by’umwihariko, umubyinnyi wamufashije, akaba umwe mu mpanga zabaye kimomo kuri TikTok mu mbyino zabo zitangaje, bazwi ku mbuga nkoranyambaga nka Les Twins, Larry na Laurent Bourgeois.
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…