Beyonce urimo kuvugwa ku isi yose hamwe na “Renaissance World Tour”, ubu ikaba yaberaga mu migi itandukanye i Burayi. Ibyumweru bibiri bishize yari i Barcelona, kuri Stade Olempike, aho yari amaze imyaka irindwi ataririmbira.
Beyonce wari umaze iminsi mu bitaramo bizenguraka isi yise “Renaissance Tour”, we n’abafana be barashima Imana nyuma yuko habuze gato ngo ate isaro ku rubyiniro, Imana agakinga akaboko.
Uyu muhanzikazi, ku wa Gatanu yaririmbiye mu Budage, cyane cyane i Hamburg, aho yashimishije abafana be mu mbyino ze, umuziki we ndetse n’imikorere ye ku rubyiniro.
Muri iki gitaramo giheruka cyabereye mu Budage, uyu muhanzikazi yagize ikibazo cyamuteye isoni. Byabaye hagati mu gitaramo, Beyonce aririmba indirimbo ’Break my soul’, muri iki gice cy’igitaramo, aho yari yambaye ikanzu nziza igaragaza gato amabere ye.
Ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo, ibere rye ry’ibumoso ryari rigiye gusohoka, ariko umwe mu babyinnyi bari bahagaze iruhande rwe icyo gihe arabibona, maze araritangira live kuri stage.
Umubyinnyi yafashe ukuboko kwa Beyonce, ahagarara imbere y’uyu muhanzi, maze ibere arongera arisubiza mu mwanya waryo ataraseba. Babikoze mu buryo bwihishe, ndetse byasaga nkaho ari udukoryo bateguye. Kandi ikiruta byose, babikoze bidasabye ko igitaramo gihagarara, nubwo uyu muhanzikazi yatunguwe n’iri bara ryari rimugwiriye.
Nubwo bimeze bityo, abafana bari mu gitaramo bafashe ibyabaye, ndetse ntibyabuze kugera ku mbuga nkoranyambaga, aho amashusho yamaze kuba kimomo.
Icyakora, abafana bashimiye ababyinnyi batabariye ku gihe, by’umwihariko, umubyinnyi wamufashije, akaba umwe mu mpanga zabaye kimomo kuri TikTok mu mbyino zabo zitangaje, bazwi ku mbuga nkoranyambaga nka Les Twins, Larry na Laurent Bourgeois.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…