IMYIDAGADURO

Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc ukunzwe kuri Kiss FM yibarutse imfura

Umunyamakuru wa Kiss FM, Cyuzuzo Jeanne d’Arc n’umugabo we witwa Thierry Eric Niyigaba, bari mu byishimo byo kwibaruka umwana w’imfura.

Amakuru yo kwibaruka muri uyu muryango yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, aho bishimiye kwakira umwana w’umukobwa.

Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc asanzwe anamenyerewe mu kiganiro gitambuka kuri Television Rwanda cyitwa ‘Ishya’.

Muri Gicurasi uyu mwaka hari hagiye hanze amafoto Cyuzuzo ari kumwe n’abo bakorana mu kiganiro Ishya gisanzwe gitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda, bigaragara ko akuriwe.

Ku wa 12 Ugushyingo 2022, nyuma y’amezi 11 yambitswe impeta y’urukundo; Cyuzuzo nibwo yarushinze.

Ubukwe bwa Cyuzuzo bwatangiriye mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux. Nyuma y’uyu muhango ibirori byahise bikomereza ku i Rebero ahabereye gusangira kw’abatumiwe.

Ku wa 5 Ukuboza 2021, ni bwo Thierry Eric Niyigaba yambitse impeta Cyuzuzo mu gihe ku wa 5 Ugushyingo 2022, yasabye akanakwa.

Cyuzuzo amaze imyaka myinshi mu itangazamakuru aho yakoreye ibitangazamakuru birimo Radio 10 yamazeho imyaka itatu, kuva mu 2012 kugeza 2015, ahava yerekeza ku Isango Star, akomereza kuri Royal FM mu 2016 none ubu akorera Kiss FM.

Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza “Masters” mu by’ububanyi n’amahanga [International Relations].

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

20 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

21 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

21 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago