Ku cyumweru tariki ya 25 Kamena 2023, mu masaha ya saa munani z’amanywa habaye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abarwayi kwa muganga (Ambulance) mu Karere ka Karongi.
Iyi mbangukiragutabara yo ku Bitaro bya Murunda ngo yajyaga ku Bitaro bya Kibuye kuzana “Oxygen” aho yakoze impanuka itunguranye ubwo umushoferi yiteguraga guhaguruka.
Bivugwa ko iyo mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi w’imodoka byarangiye imodoka isubiye inyuma akagonga ibyo bitaro.
Umuyobozi wa Polisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba. , CIP Mucyo Rukundo, yatangaje ko muri iyi mpanuka nta muntu witabye Imana.
Yagize ati “Umushoferi yasubiraga inyuma ntiyareba neza muri le televiseur, ihanuka mu mukingo uhari, igonga inzu y’ibitaro bya Murunda, imodoka irangirika, n’inzu y’ibitaro irangirika.”
Amakuru avuga ko muri iyo mpanuka, umushoferi yakomeretse, yahise ajyanwa mu Bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali.
CIP Mucyo Rukundo yagiriye inama abashoferi kujya bagira amakenga.
Ati “Igihe icyo ari cyo cyose ni uko igihe uri mu kinyabiziga uba ugomba kwitonda,iyo urangaye biguteza impanuka cyangwa bigateza abandi impanuka.”
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…