Umugabo w’imyaka 23 wo mu Murenge wa Mugesera, mu Karere ka Ngoma yiyahuranye n’umwana we w’amezi arindwi mu kiyaga cya Mugesera nyuma yo kurwana n’umugore we bapfa kuba amubonana n’abandi bagabo.
Ibi byabereye mu Mudugudu w’Inunga mu Kagari ka Nyange mu Murenge wa Mugesera aho byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kamena 2023.
Uyu mugabo ngo yakundaga gushwana n’umugore we cyane ngo kuko yamufuhiraga cyane.
Inzego z’ibanze zivuga ko nta bindi bibazo bakundaga kugirana uretse ibyo kumufuhira kuburyo ngo iyo habaga hari undi mugabo uvugishije uyu mugore ngo batonganaga bikagera n’aho barwana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera, Mapendo Gilbert, yavuze ko mu ijoro ryakeye aribwo uyu mugabo yatashye ngo aza kumenya ko iwe hari undi mugabo wahageze usanzwe ari umuturanyi, ngo akigera mu rugo yatangiye kubaza amakuru y’uwo mugabo umugore we birangira barwanye.
Gitifu Mapendo yakomeje avuga ko mugitondo cya kare ubwo umwana umwe w’umuturanyi yari agiye gushaka amazi ku kiyaga ariwe wabonye umubiri w’uwo mugabo ureremba hejuru y’amazi, ajya guhuruza abaturage bahageze bahita babona n’umubiri w’uwo mugabo n’umwana wabo bose bapfuye.
Ati “Twahise tujyayo n’izindi nzego z’umutekano iyo mibiri tuyikura mu mazi tuyijyana ku bitaro bya Kibungo kugira ngo ikorerwe isuzuma, nyina w’uwo mwana we twahise tumujyana kuri Isange Stop Center kugira ngo ahumurizwe kuko yariraga cyane avuga ko nawe ashaka kwiyahura agasanga umugabo we n’umwana wabo.”
Uyu muyobozi yavuze ko bakoranye inama n’abaturage babasaba kujya begera ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo aho kwiyahura ngo banice abana baba ari abaziranenge.
Inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye uyu mugabo yiyahura we n’umwana we.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…