Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Seychelles aho bari mu bashyitsi bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 iki gihugu kibonye ubwigenge.
Ni uruzinduko ruzakuberamo ibikorwa bitandukanye aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriwe na mugenzi we Wavel Ramkalawan na Madamu we Linda Ramkalawan.
Abakuru b’ibihugu byombi bagomba kugirana ibiganiro byihariye, bikurikirwa n’ibindi byitabirwa n’abayobozi b’inzego zitandukanye ku mpande zombi mu kurushaho gushimangira umubano usanzwe.
Bagomba no kugirana ikiganiro n’abanyamakuru gikurikirwa n’isinywa ry’amasezerano mu ngeri zirimo ubuzima, igisirikare n’umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubuhinzi, ubukerarugendo no gukuraho Viza.
Perezida Kagame agomba kandi kugeza ijambo ku Nteko idasanzwe y’Inteko Ishinga Amategeko ya Seychelles ikorera ku kirwa cya Île Du Port aho araba aherekejwe n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Roger Mancienne.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame biteganyijwe ko bakirwa ku meza mu musangiro wo kubaha ikaze muri Seychelles.
Ni ku nshuro ya kabiri Perezida Kagame asuye Seychelles mu gihe mugenzi we Ramkalawan aheruka i Kigali muri Kamena 2022 yitabiriye CHOGM.
U Rwanda na Seychelles byombi ni ibihugu bibarizwa mu miryango irimo Francophonie na Commonwealth, yose iyobowe n’abanyarwanda muri iki gihe.
Perezida Kagame ni we uyoboye Commonwealth mu gihe Louise Mushikiwabo ayoboye Francophonie.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…