Kuri uyu wa Kane taiki ya 29 Kanama 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko abahoze ari abakozi b’Akarere ka Gasabo bafunganywe na Nsabimana Jean “Dubai” ari bo Rwamulangwa Stephen, Mberabahizi Chrétien na Nyirabihogo Jeanne d’Arc barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa badafunzwe.
Tariki 16 Kamena 2023, abaregwa bari baburanye ubujurire bwabo ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga gusoma icyemezo kuri ubu bujurire, ndetse abaregwa bakaba bari baje ku cyicaro cy’Urukiko i Rusororo, ariko basubizwa aho bafungiye badasomewe, ku mpamvu zatangajwe mu buryo busa n’ubutunguranye.
Isubikwa ry’iri somwa, ryashyizwe muri sisiteme isanzwe yifashishwa mu gukurikirana imiburanishirize, ku isaaha ya saa tatu zirengaho iminota, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwatangaje izi mpamvu zo gusubika iri somwa, rwavuze ko rwagize amaburanisha menshi, ndetse habaho n’ibibazo by’ihuzanzira (Network) rya sisiteme.
Urukiko rwatangaje ko ibi byatumye, hataboneka uburyo bwo kwandika icyemezo cy’uru Rukiko, ku buryo kugisoma uyu munsi bitashobotse, bikaba byimuriwe tariki 28 z’uku kwezi kwa Kamena 2023.
Mu cyumweru gishize, ubwo abaregwa baburanaga ubu bujurire, bose basabye ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze, aho bamwe bavugaga ko ibyaha bashinjwa bitagize impamvu zagombye gutuma bafungwa, ahubwo ko babibona nk’ibyaha mbonezamubano aho kuba nshinjabyaha.
Ababurana kandi banahakana ibyo bakehwaho, banabwiye uru Rukiko ko itegeko ryakoreshejwe n’Ubushinjacyaha ryagiyeho muri 2018, mu gihe ibyaha baregwa, byakozwe hagati ya 2013 na 2017, ubwo hubakwaga uriya mudugudu, bakavuga ko bashinjwa ibitari ibyaha ubwo ibikorwa baregwa byabagaho.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…