Umucamanza yahamije Philippe Hategekimana kugira uruhare rusesuye muri jenoside yakorewe Abatutsi, akongeraho no gushishikariza interahamwe kwica abahigwaga icyo gihe.
Usibye gutsemba Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu 1994, uyu yahamwe n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu yakoze ari mu Rwanda.
Urukiko kandi rwahamije Hategekimana uruhare ku ishyirwaho rya bariyeri mu bice bitandukanye bya Nyanza.
Hategekimana wakatiwe burundu yari Umujandarume mukuru i Nyanza mu majyepfo y’Igihugu, nyuma yo Gukora Jenoside yahise ahungira mu Bufaransa.
Mu gusobanura impamvu z’iki gihano kandi urukiko rwavuze ko Hategekimana atigeze agaragaza na gato ko yababajwe na jenoside yakorewe abatutsi aho yageraga aho ahubwo akibasira abatangabuhamya.
Mu kwihisha, Philippe yari afite indanga mpunzi n’ubwenegihugu bw’Ubufaransa mu izina rya Philippe Manier.
Yakoraga muri Kaminuza yo mu Bufaransa nk’umurinzi wayo, aza kwerekeza muri Cameroon 2017 aho yaje kwirukanwa nyuma yo kumva ibyo akurikiranyweho.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko uyu yafatiwe mu mujyi wa Yaoundé muri Cameroon yohererezwa inkiko zo mu Bufaransa ngo zimukurikirane.
Gufungwa burundu ni cyo gihano gisumba ibindi gishobora gutangwa n’inkiko zo mu Bufaransa. Philippe Hategekimana abaye Umunyarwanda wa gatandatu ukatiwe n’urukiko rwa rubanda mu Bufaransa kubera uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Bamwe mu baturage barimo na Perezida wa Ibuka bavuga ko bishimiye ubutabera bwatanze kuri Hategekimana watangije Jenoside ku musozi wa Nyamure, bishimiye icyemezo cy’Urukiko rwafashe rukamukatira burundu.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, Ndagijimana Athanase avuga ko banyuzwe no kuba Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma yatakatiwe gufungwa burundu. Avuga ko ari we watangije jenoside yakorewe Abatutsi ahitwa i Nyamure.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…