POLITIKE

RDC: Perezida Tshisekedi yashinjwe na Musenyeri ibibazo by’igihugu cye gifite

Muri kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ku itariki ya 20 Kamena, Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu yashimangiye ko Kiliziya atari “umufatanyabikorwa w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa umwanzi w’ubutegetsi” ariko ngo ku rundi ruhande, Perezida wa Congo asa nk’aho akikijwe n’abantu babi.

Advertisements

Ati “Nzi neza ko umurimo we (Tshisekedi) utoroshye kandi ntabwo ndi mu mwanya wo kumwigisha. Arimo gukora uko ashoboye, ariko ndicuza kuba abantu yashyize mu butegetsi bwe batarigeze bafata ingamba mu nyungu z’Abanyekongo”

Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu washinje Perezida Tshisekedi ibibazo bya DRC

Kugira ngo yinjire mu mateka ya Congo, agomba gukina umukino wa demokarasi utaryarya kandi w’ukuri, wubaha amahame remezo yo kugendera ku mategeko, kandi agategura amatora yo mu bwisanzure, yizewe, mu mucyo kandi ahuriweho na bose.

Yabajijwe kandi icyo asubiza ishyaka UDPS riri ku butegetsi iyo rishinja Kiliziya Gaturika gushyikira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ati “Kiliziya ntawe riri inyuma. irengera gusa inyungu rusange, indangagaciro z’ubutumwa bwiza, ubutabera, amategeko, amahame ya demokarasi, cyane cyane, icyubahiro ntagereranywa cy’umuntu. Ntabwo dukora politiki, ahubwo dukurikiza imyitwarire ya politiki kubw’igihugu cyacu ndetse n’abagituye bahura n’ibibazo cyane.

Cenco [Inama y’Abepiskopi y’igihugu] ntabwo ari umufatanyabikorwa w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa umwanzi w’ubutegetsi. Irasaba, ariko ntabwo itegeka, nubwo ububasha mu by’imyitwarire ifite busobanura ishingiro ryo kuyumva no kuyubaha”.

Kiliziya Gatorika ntizemera ko hagira umukandida uhezwa mu matora ya perezida.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago