Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa inama karundura yateranye igahuza igisirikare cya FARDC n’indi mitwe irimo na FDLR mu mugambi wo gusubiza inyuma M23.
Imyanzuro y’ibyavuye muri iyo nama karundura yateguwe na FARDC igahuza FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba isanzwe ibafasha kurwanya M23, yasojwe hafashwe umwanzuro wo gusubiza M23 muri Sabyinyo.
Yitabiriwe n’imitwe y’inyeshyamba irenga 5 hafatiwemo imyanzuro yemeza ko kuwa 15 Nyakanga(7) 2013 bagomba kuba bamaze kwisubiza uduce twose M23 yari yarigaruriye ndetse bakagaba ibitero bikomeye mu duce izi nyeshyamba ziherereyemo, hanyuma zisubizwe muri Sabyinyo.
Ibi kandi ngo byatangiye gushyirwa mu bikorwa nk’uko Col Niyibizi yabibwiye abari bitabiriye iyi nama, avuga ko batangiye kugaba ibitero mu bice bitandukanye, birimo, Kitagoma, Kinyandonyi na Giseguro, kandi ko ibice bya Kiwanja, Rutshuru na Jomba bitarenze kuwa 15 Nyakanga hagomba kuba babifite mu maboko.
Iyi mitwe ya CMC ya Domi,CMC ya Bigabo, FDLR, hamwe na Mai Mai Kabido bose biyemeje ko M23 bazayisubiza aho yavuye nk’uko babyivugira, ndetse biyemeje ko iriya Taliki itagomba gusiga batarabikora.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigarama mu Murenge wa…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko ku wa 31 Ukwakira 2024 rwataye muri yombi Rurangirwa…