MU MAHANGA

RDC: Haravugwa inama karundura yahuje FARDC n’indi mitwe y’inyeshyamba ishaka gusubiza inyuma M23

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa inama karundura yateranye igahuza igisirikare cya FARDC n’indi mitwe irimo na FDLR mu mugambi wo gusubiza inyuma M23.

Advertisements

Imyanzuro y’ibyavuye muri iyo nama karundura yateguwe na FARDC igahuza FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba isanzwe ibafasha kurwanya M23, yasojwe hafashwe umwanzuro wo gusubiza M23 muri Sabyinyo.

Yitabiriwe n’imitwe y’inyeshyamba irenga 5 hafatiwemo imyanzuro yemeza ko kuwa 15 Nyakanga(7) 2013 bagomba kuba bamaze kwisubiza uduce twose M23 yari yarigaruriye ndetse bakagaba ibitero bikomeye mu duce izi nyeshyamba ziherereyemo, hanyuma zisubizwe muri Sabyinyo.

Ibi kandi ngo byatangiye gushyirwa mu bikorwa nk’uko Col Niyibizi yabibwiye abari bitabiriye iyi nama, avuga ko batangiye kugaba ibitero mu bice bitandukanye, birimo, Kitagoma, Kinyandonyi na Giseguro, kandi ko ibice bya Kiwanja, Rutshuru na Jomba bitarenze kuwa 15 Nyakanga hagomba kuba babifite mu maboko.

Iyi mitwe ya CMC ya Domi,CMC ya Bigabo, FDLR, hamwe na Mai Mai Kabido bose biyemeje ko M23 bazayisubiza aho yavuye nk’uko babyivugira, ndetse biyemeje ko iriya Taliki itagomba gusiga batarabikora.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago