INKURU ZIDASANZWE

Ubufaransa: Abarenga 400 batawe muri yombi bazira imyigaragambyo y’urupfu rw’umwana w’imyaka 17

Ku wa kane tariki 29 Kamena, abantu barenga 400 batawe muri yombi mu Bufaransa, ubwo imyigaragambyo yabaga mu gihugu mu ijoro rya gatatu nyuma y’iraswa ry’amasasu n’abapolisi ry’aguyemo umuhungu ukiri muto.

Ku wa kabiri, tariki ya 27 Kamena, imvururu zabaye nyuma y’amasaha make abapolisi bahagaritse imodoka yerekezaga i Nanterre ahaje kuraswa umwana witwa Nahel w’imyaka 17 ubwo yageragezaga gushaka kubacika.

Abapolisi bazwi nka RAID, boherejwe mu mijyi ya Bordeaux, Lyon, Roubaix, Marseille na Lille, kugira ngo bahagarike iyo myigaragambyo. Ariko bivugwa ko imvururu yadutse hagati y’abigaragambyaga n’abapolisi mu gace ka Nanterre, aho uyu musore w’imyaka 17 yiciwe.

Banki yatwitswe muri Nanterre, nk’uko amafoto abigaragaza, abantu 15 bajyanywe imbere ya polisi kugirango babazwe kuri izo mvururu z’urugomo bakoze mu rwego rwo kwibuka uwo mwana muto wari wishwe.

Nk’uko CNN ishami rya BFMTV ribitangaza ngo abigaragambyaga bateye imiriro ku bapolisi i Marseille.

Minisitiri w’imbere mu gihugu w’Ubufaransa Gerald Darmanin yabwiye BFMTV ko byibuze abantu 421 batawe muri yombi mu myigaragambyo yabereye mu Bufaransa kuva mu ijoro ryo ku wa kane kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

BFMTV yatangaje ko abarenga kimwe cya kabiri cy’abo batawe muri yombi babereye mu gace ka Paris, mu mashami ya Hauts-de-Seine, Seine-Saint-Denis na Val-de-Marne.

BFMTV ivuga ko Perezida w’Igihugu cy’Ubufaransa yiteguye gukora inama kuwa gatanu nyuma y’ibyabaye mu ijoro ryo kuwa Kane.

Abayobozi bari bizeye ko hatavuka imvururu yagera kuri urwo rwego, ubwo abapolisi, amazu yo mu mujyi ndetse n’amashuri byatwikwaga mu mijyi itandukanye maze hagafatwa abantu bagera ku 150. Minisiteri w’imbere mu gihugu yavuze ko bateganya kohereza abapolisi 40.000 mu gihugu hose ku wa kane-harimo 5.000 bagomba kwerekeza i Paris – kugira ngo bahoshe imvururu zishobora kuba.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

16 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

17 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago