IMYIDAGADURO

Umuhanzikazi w’injyana ya Pop Madonna yakuwe mu bitaro

Umunyamerika Madonna ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Pop bivugwa ko yamaze kuva mu bitaro aho yaramaze iminsi arembeye.

Advertisements

Uyu muhanzikazi kuri ubu yajyanwe mu rugo iwe kandi akaba ameze nyuma yo kwitabwaho n’abaganga bikomeye.

Kuwa gatatu, ureberera inyungu ibikorwa bye Guy Oseary yari yatangaje ko uyu mukinnyi w’imyaka 64 w’icyamamare mu njyana ya pop yari arwaye “indwara ikomeye ya bagiteri” yarimuhitanye. Ni mugihe bari biteze ko azakira neza vuba, ariko byabaye ngombwa ko atinda mu bitaro bicyererekeza izenguruka ry’iminsi 84 mu bitaramo yari yise “Celebrations” byagombaga gutangira ku ya 15 Nyakanga.

Yagombaga gutangira ibyo bitaramo bizenguruka imigabane itandukanye ku Isi mu kwezi kwa karindwi mu byumweru biri imbere, ariko byabaye ngombwa ko abisubika kubera uburwayi.

Amakuru yatangajwe na CNN avuga ko Madonna yajyanywe mu rugo rwe i New York muri ambulance yigenga, yongeraho ko ameze neza.

Madonna yari mu cyiciro cya nyuma cy’imyitozo mu kwitegura ibitaramo mbere yo gutangira kuzenguruka Isi.

Ibitaramo bya ‘Celebration’ byo kuzenguruka imigabane itandukanye yagombaga gutangirira mu mujyi wa Canada mugihe cy’ibyumweru bibiri, mbere yo gusura imijyi 45 ku Isi.

Byagombaga kuba ari ku nshuro ya 12 akora ibitaramo bizenguruka, mu kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki.

Amakuru arambuye yo kumenya niba azasubukura ibyo bitaramo ntibiramenyekana, Oseary yagize ati “Muri iki gihe tugomba guhagarika ibyo twiyemeje byose birimo n’ibyo bitaramo.”

Yakomeje agira ati “Tuzabagezaho amakuru arambuye n’ibikemuka, harimo itariki nshya yo gutangiriraho ingendo zacu no kwerekana gahunda z’ibitaramo biteganijwe.”

Ntibiramenyekana icyateye kurwara za bagiteri uyu muhanzikazi Madonna, ariko abaganga bavuze iyo ndwara ikomeye cyane kandi bisaba kuvurwa mu buvuzi buhambaye.

Abaganga bavuga ko ukwandura kw’amaraso bishobora kwiyongera ku buryo byamuganisha ku rupfu bitewe n’icyo bise Sepsis cyangwa kurogwa kw’amaraso.

Ni ubuvuzi bukenera ubufasha bwihuse mugihe cyose umubiri we waba wagaragaje ko yamaze kwibasirwa.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago