Umuraperi w’umunyarwanda Shema Romeo wamenyekanye nka Romeo Rapstar mu muziki yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we witwa Umutoni Joselyne bamaze igihe bakundana.
Ni umuhango wo gusezerana wabaye kuwa Kane tariki 29 Kamena 2023, ukabera mu Murenge Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Romeo yaduhishuriye ko umukunzi we bagiye kurushinga bamaranye igihe bakundana.
Romeo yatangarije DomaNews ati “Umukunzi wanjye Umutoni Joselyne twakundanye kuva kera aho twahuriye bwa mbere byari ubwo twigaga mu kigo kimwe cy’amashuri y’isumbuye ya Saint Joseph Kabgayi nuko dutangira gukundana gutyo”.
Aha yavuze ko kuva icyo gihe agitera imboni Joselyne yumvishe ariwe ukwiriye kumubera umukunzi kukugeza amubereye umugore aho ymeza ko byamutwaye imyaka igera ku icumi (10) bakundana.
Kubyerekeye icyo yamukundiye uyu muraperi cyakoze yabigize ubwiru.
Romeo yavuze ko nta byinshi yatangaza kuri ibyo gusa ukwihangana ku mukunzi we ariwe byatumye barambana mu rukundo.
Ibindi birori birimo gusaba no gukwa biteganyijwe kuwa gatandatu tariki 8 Nyakanga, ni mugihe ubukwe bwashyizwe ku itariki ya 15 Nyakanga 2023.
Romeo Rapstar uri gufashwa imishinga myinshi na label ya Green Ferry yazamuye abahanzi benshi barimo Bushali na B. Threy n’abandi benshi agiye gukora ubukwe nyuma yo gushyira album hanze yise ‘IHAHO’ yafatanije na producer Dr Nganji.
Ni umuzingo uriho indirimbo icumi ikaba igaragaraho abandi bahanzi barimo nka Slum Drip, Bruce 1st, Derek Sano, Mistaek, aho kuri ubu izo ndirimbo zose wazisanga ku rubuga rwa YouTube n’ahandi humvirwaho imiziki.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…