URUKUNDO

Umuraperi Romeo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bakundanye imyaka 10-AMAFOTO

Umuraperi w’umunyarwanda Shema Romeo wamenyekanye nka Romeo Rapstar mu muziki yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we witwa Umutoni Joselyne bamaze igihe bakundana.

Advertisements

Ni umuhango wo gusezerana wabaye kuwa Kane tariki 29 Kamena 2023, ukabera mu Murenge Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Romeo Rapstar n’umukunzi we Joselyne

Romeo yaduhishuriye ko umukunzi we bagiye kurushinga bamaranye igihe bakundana.

Romeo yatangarije DomaNews ati “Umukunzi wanjye Umutoni Joselyne twakundanye kuva kera aho twahuriye bwa mbere byari ubwo twigaga mu kigo kimwe cy’amashuri y’isumbuye ya Saint Joseph Kabgayi nuko dutangira gukundana gutyo”.

Aha yavuze ko kuva icyo gihe agitera imboni Joselyne yumvishe ariwe ukwiriye kumubera umukunzi kukugeza amubereye umugore aho ymeza ko byamutwaye imyaka igera ku icumi (10) bakundana.

Kubyerekeye icyo yamukundiye uyu muraperi cyakoze yabigize ubwiru.

Romeo yavuze ko nta byinshi yatangaza kuri ibyo gusa ukwihangana ku mukunzi we ariwe byatumye barambana mu rukundo.

Ibindi birori birimo gusaba no gukwa biteganyijwe kuwa gatandatu tariki 8 Nyakanga, ni mugihe ubukwe bwashyizwe ku itariki ya 15 Nyakanga 2023.

Romeo Rapstar uri gufashwa imishinga myinshi na label ya Green Ferry yazamuye abahanzi benshi barimo Bushali na B. Threy n’abandi benshi agiye gukora ubukwe nyuma yo gushyira album hanze yise ‘IHAHO’ yafatanije na producer Dr Nganji.

Ni umuzingo uriho indirimbo icumi ikaba igaragaraho abandi bahanzi barimo nka Slum Drip, Bruce 1st, Derek Sano, Mistaek, aho kuri ubu izo ndirimbo zose wazisanga ku rubuga rwa YouTube n’ahandi humvirwaho imiziki.

Ibyishimo byari byose ku maso
Romeo Rapstar yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we
Umutoni Joselyne umukunzi w’umuraperi Romeo

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago