Umutoza usanzwe utoza Real Madrid Carlo Ancelotti yiteguye kuba umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu ya Brazil imirimo azatangira mu mpeshyi y’umwaka utaha 2024.
Uyu mutoza w’umunyabigwi yegukanye igikombe cya UEFA Champions League inshuro enye, bibiri yatwaranye na AC Milan (2002/03, 2006/06) na bibiri yegukanye na Real Madrid (2013/14, 2021/22).
Ancelotti wubatse amateka akomeye mu mupira w’amaguru yifujwe n’ikipe ya Brazil mu mpera z’uyu mwaka 2022/2023, aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru wa Brazil ivuga ko yiteguye guha uyu mutoza akazi ko kuyitoza n’ubwo agifite amasezerano n’ikipe ya Real Madrid kugeza kuri ubu.
Ku cyumweru, tariki ya 2 Nyakanga, urubuga rukorera i Madrid, Relevo rwatangaje ko amasezerano yemejwe ko Ancelotti yatangira kuba umutoza mukuru wa Brazil nyuma y’uko amasezerano ye afitanye na Real Madrid azarangira mu 2024.
Mu gihe cyose uyu mutoza yafata iy’ikipe ikomeye ku Isi yazayobora abakinnyi bakomeye barimo, Casemiro, Neymar na Vinicius Jr mu gikombe cy’Isi cy’umwaka utaha.
Uwari usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe ya Brazil Tite yeguye ku mirimo ye nyuma yuko ikipe ye isoreje ku mwanya wa kimwe cya kane kirangiza mu gikombe cy’isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.
Croatia yasereye Brazil kuri penaliti 4-2 nyuma y’umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, mu mukino wabaye tariki 9 Ukuboza 2022, kuri Stade yitiriwe Education iherereye mu mujyi wa Al Rayyan.
Nyuma yaho Ramon Menzes niwe wahise aba umutoza w’agateganyo wa Brazil, nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar mu mwaka washize 2022.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…