IMIKINO

Cesc Fabregas wakanyujijeho muri Arsenal yahagaritse gukina ruhago

Cesc Fabregas wanyuze mu makipe akomeye arimo Arsenal, Chelsea na Fc Barcelone yahagaritse gukina ruhago ku myaka 36 y’amavuko.

Fabregas wakiniye inshuro 110 ikipe y’igihugu ya Espagne mu mikino mpuzamahanga yabashije kwegukana ibikombe bitandukanye ku mugabane w’uburayi n’igikombe cy’Isi ikipe y’igihugu iheruka mu mwaka 2010.

Cesc Fabregas yatwaranye igikombe cy’Isi n’igihugu cye cya Espagne

Uyu munya Espagne yatangiye umwuga we wo gukina mu ikipe y’abakiri bato ya Barcelona, ​​ariko yatangiye gukina nk’ababigize umwuga mu ikipe ya Arsenal afite imyaka 16, aho yayikiniye imyaka umunani muri iy’ikipe ibarizwa mu majyaruguru y’i London mbere yo gusubira y’uko asubira muri Barcelone.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya FA Cup na Arsenal, Fabregas yongeye kwishimira kwegukana igikombe cya shampiyona ya La Liga, Copa del Rey, UEFA Super Cup, n’igikombe cy’Isi mu myaka itatu gusa.

Fabregas yaje gusubira muri Premier League mu ikipe ya Chelsea maze atwara ibikombe bibiri, aho yabanje kuyoborwa na Jose Mourinho nyuma aza gutozwa na Antonio Conte. Yatwaye kandi igikombe cya FA Cup na League Cup abarizwa muri Chelsea.

Uyu mukinnyi wabaye mu bakinnyi beza bakinaga hagati asezeye ku gukina ruhago abarizwa mu ikipe ya  Como ibarizwa mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’Ubutaliyani, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “N’akababaro gakomeye igihe kirageze cyo kumanika inkweto.

Fabregas kandi yanyuze mu ikipe ya Monaco yo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Mu gusezera kwe uyu mukinnyi wanyuze amaso ya benshi kubera imikinire ye itarashidikanywagaho yavuze ko atazibagirwa ibihe byiza yagiriye mu mupira w’amaguru urimo no kuba yaregukanye ibikombe byinshi ku mugabane w’Uburayi.

Fabregas wasezeye ari mu bahise bahabwa inshingano mu ikipe ya Como, aho azafatanya n’abatoza muri iyo kipe yasorejemo.

Fabregas yagiriye ibihe byiza muri Fc Barcelone
Fabregas agiye kuba umutoza

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

2 days ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

5 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

5 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

5 days ago