Umwongereza Steven Gerrard wabaye icyamamare mu ikipe ya Liverpool yagizwe umutoza mushya wa Al-Ettifaq ibarizwa muri Shampiyona yo muri Arabia Sawudite.
Kuwa mbere tariki 3 Nyakanga, nibwo iy’ikipe ibarizwa mu cyiciro cya mbere cya shampiyona muri Arabia Sawudite yerekanye ku mugaragaro ko yamaze kwibikaho Steven Gerrard nk’umutoza mushya wayo.
Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga bwemeza ko bamaze kweguka Steven Gerrard.
Bagize bati “Nihe umunyabigwi wamubona, twishimiye gutangaza ko Steven Gerrard ari umutoza mushya mukuru wacu.”
Iy’ikipe yatangaje ko kwakira uyu munyabigwi muri iy’ikipe ari ikintu gikomeye kuko biteze ko azanye amateka meza n’ejo hazaza mu ikipe ya Al-Ettifaq.
Gerrard wegukanye ibikombe bitandukanye yatangiye umwuga we w’ubutoza ubwo yari yagizwe umutoza w’’urubyiruko mu ikipe ya Liverpool FC yahozemo.
Nyuma yaje kwegukana Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Scotland atoza Rangers; atwara igikombe cye cya mbere nk’umutoza.
Gerrard w’imyaka 43 wakanyujijeho mu ikipe ya Liverpool Fc, yanabashije guhabwa akazi mu ikipe ya Aston Villa n’ubwo yaje kwirukanwa, nyuma yo kubona intsinzi ebyiri gusa mu mikino 12.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…