Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Nyakanga 2023, nibwo ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda kifashishije urubuga rwa rwabo rwa Twitter cyatangaje ko umupaka wa Rwempasha uhuza u Rwanda na Uganda watangiye gukora.
Uyu mupaka mushya uherereye mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Karere ka Nyagatare ho mu Murenge wa Rwempasha mu Kagari ka Rugarama.
Ni mu butumwa bagize bati “Ubuyobozi Bukuru Bushinzwe abinjira n’abasohoka, buramenyesha abaturage ko umupaka mushya wa Rwempasha/Kizinga uhuza u Rwanda na Uganda mu karere ka Nyagatare, ufunguye ku bagenzi bose guhera uyu munsi tariki 5 Nyakanga 2023.”
Uyu mupaka wafunguwe bwa mbere mu 2007 nyuma y’uko abaturage benshi bari bamaze kugaragaza ko hakorerwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku buryo hekenewe umupaka.
Amakuru avuga ko uyu mupaka wari umaze igihe ufunze kubera imirimo yo kuwuvugurura kugira ngo ujyane n’igihe.
Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bakiranye ubwuzu ifungurwa ry’umupaka mushya wa Rwempasha uhuza u Rwanda na Uganda. Aho bavuga ko uzakemura ikibazo cy’abambuka banyuze mu nzira zitemewe.
Uyu mupaka witezweho no kunoza ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Uyu mupaka kandi uje wiyongera ku yindi mipaka itatu ari yo Cyanika, Gatuna na Kagitumba.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…