RWANDA

Hafunguwe umupaka mushya uhuza u Rwanda na Uganda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Nyakanga 2023, nibwo ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda kifashishije urubuga rwa rwabo rwa Twitter cyatangaje ko umupaka wa Rwempasha uhuza u Rwanda na Uganda watangiye gukora.

Advertisements

Uyu mupaka mushya uherereye mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Karere ka Nyagatare ho mu Murenge wa Rwempasha mu Kagari ka Rugarama.

Ni mu butumwa bagize bati “Ubuyobozi Bukuru Bushinzwe abinjira n’abasohoka, buramenyesha abaturage ko umupaka mushya wa Rwempasha/Kizinga uhuza u Rwanda na Uganda mu karere ka Nyagatare, ufunguye ku bagenzi bose guhera uyu munsi tariki 5 Nyakanga 2023.”

Uyu mupaka wafunguwe bwa mbere mu 2007 nyuma y’uko abaturage benshi bari bamaze kugaragaza ko hakorerwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku buryo hekenewe umupaka.

Amakuru avuga ko uyu mupaka wari umaze igihe ufunze kubera imirimo yo kuwuvugurura kugira ngo ujyane n’igihe.

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bakiranye ubwuzu ifungurwa ry’umupaka mushya wa Rwempasha uhuza u Rwanda na Uganda. Aho bavuga ko uzakemura ikibazo cy’abambuka banyuze mu nzira zitemewe.

Uyu mupaka witezweho no kunoza ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Uyu mupaka kandi uje wiyongera ku yindi mipaka itatu ari yo Cyanika, Gatuna na Kagitumba.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago