Umwe mu bavukanye ubumuga bw’ingingo bwo kutagira amaboko n’amaguru mu gihugu cya Zimbabwe, Sinikiwe Kademaunga, n’umugabo we Reuben, bakiriye umwana wabo wa mbere.
Bivugwa ko Sinikiwe w’imyaka 28 y’amavuko yibarutse umwana w’umuhungu mu minsi mike ishize.
Sinikiwe, wavutse adafite amaboko, amavi n’amaguru, yashakanye na Reuben ku ya 31 Ukwakira 2022.
Uyu mudamu ni umwe mu bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, aho umufana umukurikira yamubajije uko umwana we w’imfura baherutse kwibaruka y’uko amerewe.
Mu butumwa uyu ukoresha amazina ya nnel_m733 yanyujije ku rubuga rwa Instagram yagize ati “Umwana amerewe ate?”
Mu kumusubiza Sinikiwe yamusubije agira ati “Umwana ameze neza.”
Ni nyuma y’icyumweru gishize uyu mudamu ashyize amafoto ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaza ko akuriwe.
REBA AMASHUSHO UKANZE HANO: https://www.instagram.com/p/CuJ2aneAvvf/
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…