Mu rukerere rwo kuri uyu wa Kane taliki 06 Nyakanga 2023 ni bwo ikipe y’u Rwanda yahagurutse i Kigali yerekeza i Luanda muri Angola mu mikino ya AfroCan 2023.
Iyi kipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 12 yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe saa saba n’iminota 45 n’indege ya Ethiopian Airlines igera Addis Abeba muri Ethiopia Saa kumi n’imwe n’iminota 50 (05h50) akaba ari saa kumi n’iminota 50 (04h50) ku isaha y’i Kigali. Ikipe yu Rwanda Irahaguruka Addis Abeba yerekeza i Luanda saa tatu n’iminota 40 (9h40’) akaba ari saa mbiri n’iminota 40 (08h40’) ku isaha y’i Kigali. Biteganyijwe ko iyi kipe igera i Luanda saa sita n’iminota 25 (12h25) akaba ari saa saba n’iminota 25 (13h25’).
Ikipe y’Igihugu y’umukino w’intoki yerekeje muri Angola mu marushanwa ya ‘FIBA Afrocan’ igizwe n’abakinnyi bakina imbere muri Afurika nyuma yo kubona itike yo guhagararira Akarere ka 5, mu irushanwa yanegukanyemo igikombe cya Zone V itsinze u Burundi ku mukino wa nyuma ku manota 70-48. Iri rushanwa ry’Akarere ka 5, ryabereye i Dar es Salaam muri Tanzania kuva tariki 17-23/6/2023.
Imikino ya ‘Fiba Afrocan’ iteganyijwe gutangira tariki 8 kugeza 16 Nyakanga 2023, mu gihugu cya Angola, u Rwanda ruherereye mu itsinda C ririmo amakipe ariyo Maroc na Tunisia.
Abakinnyi 12 ikipe y’u Rwanda yajyanye
1. Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson
2. Furaha Cadeaux de Dieu
3. Manzi Dan
4. Ndizeye Ndayisaba Dieudonne
5. Hagumitwari Steve
6. Kendal Gray
7. William Robyens
8. Rutatika Sano Dick
9. Ntore Habimana
10. Ngabonziza Patrick
11. Turatsinze Olivier
12. Kazeneza Emile Galoi
Umutoza mukuru ni Murenzi Yves yungirijwe na Gasana Kenneth usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu akaba yaragize imvune ndetse na Mugabe Aristide.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…