Mu rukerere rwo kuri uyu wa Kane taliki 06 Nyakanga 2023 ni bwo ikipe y’u Rwanda yahagurutse i Kigali yerekeza i Luanda muri Angola mu mikino ya AfroCan 2023.
Iyi kipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 12 yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe saa saba n’iminota 45 n’indege ya Ethiopian Airlines igera Addis Abeba muri Ethiopia Saa kumi n’imwe n’iminota 50 (05h50) akaba ari saa kumi n’iminota 50 (04h50) ku isaha y’i Kigali. Ikipe yu Rwanda Irahaguruka Addis Abeba yerekeza i Luanda saa tatu n’iminota 40 (9h40’) akaba ari saa mbiri n’iminota 40 (08h40’) ku isaha y’i Kigali. Biteganyijwe ko iyi kipe igera i Luanda saa sita n’iminota 25 (12h25) akaba ari saa saba n’iminota 25 (13h25’).
Ikipe y’Igihugu y’umukino w’intoki yerekeje muri Angola mu marushanwa ya ‘FIBA Afrocan’ igizwe n’abakinnyi bakina imbere muri Afurika nyuma yo kubona itike yo guhagararira Akarere ka 5, mu irushanwa yanegukanyemo igikombe cya Zone V itsinze u Burundi ku mukino wa nyuma ku manota 70-48. Iri rushanwa ry’Akarere ka 5, ryabereye i Dar es Salaam muri Tanzania kuva tariki 17-23/6/2023.
Imikino ya ‘Fiba Afrocan’ iteganyijwe gutangira tariki 8 kugeza 16 Nyakanga 2023, mu gihugu cya Angola, u Rwanda ruherereye mu itsinda C ririmo amakipe ariyo Maroc na Tunisia.
Abakinnyi 12 ikipe y’u Rwanda yajyanye
1. Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson
2. Furaha Cadeaux de Dieu
3. Manzi Dan
4. Ndizeye Ndayisaba Dieudonne
5. Hagumitwari Steve
6. Kendal Gray
7. William Robyens
8. Rutatika Sano Dick
9. Ntore Habimana
10. Ngabonziza Patrick
11. Turatsinze Olivier
12. Kazeneza Emile Galoi
Umutoza mukuru ni Murenzi Yves yungirijwe na Gasana Kenneth usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu akaba yaragize imvune ndetse na Mugabe Aristide.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…