Umukinnyi wa filime w’umwongereza John Boyega yatangaje ko mugenzi we Jamie Foxx utari worohewe n’ubuzima kuri ubu atangiye kumera neza nyuma yo kwitabwaho uko bikwiriye.
Boyega w’imyaka 31 hamwe na Jamie Foxx w’imyaka 55, ni bamwe mu bakinnyi bazagaraga muri filime nshya ya The Cloned Tyrone iteganyijwe kujya hanze mu mpera za Nyakanga.
Nyuma yo kurwara kwa Jamie Foxx byateje impungenge mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma yo gusubizwa igitaraganya kwa muganga muri Mata.
Iyo filime nshya iteganyijwe kujya ahagaragara tariki 21 Nyakanga 2023.
Mu kiganiro yagiranye na ET Canada, Boyega yagarutse kuri Foxx, aho yagize ati: “Amerewe neza hose.” Ni mugihe yabazagwa niba aheruka kuvuga n’uyu mukinnyi filime.
‘Rero tugiye gutegereza, azongera kwigaragaza igihe abishakiye.’
Ibi kandi byemejwe na mugenzi we Teyonnah Paris usanzwe ari umukinnyi wa filime.
Foxx yagize ikibazo cy’ubuzima ku ya 11 Mata, nk’uko umukobwa we Corinne Foxx yabitangaza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuva icyo gihe abakunzi b’uyu mukinnyi wa filime bahangayikishijwe n’imibereho ye.
Icyo gihe yagize ati: “Ku bw’amahirwe, kubera ibikorwa byihuse no kwitabwaho cyane, yamaze kugera mu nzira yo gukira.’ Twese tuzi ukuntu akundwa kandi twakwishimira isengesho ryawe. Umuryango urasaba ubuzima kwita ku buzima bwe muri iki gihe.”
Eric Marlon Bishop wamamaye nka Jamie Foxx yajyanwe mu bitaro muri Mata ubwo yari mu ifatwa ry’amashusho ya filime Back in Action n’umukinnyi mugenzi we Cameron Diaz muri Atlanta i Georgia.
Uyu mukinnyi yavuriwe mu kigo kizobere ku kwita ku barwayi bafite ibibazo bikomeye i Chicago, amakuru avuga ko ashobora kuba yaritwabweho ku kibazo cy’imitsi yo mu bwonko n’ubwo ubwe ataratangaza icyo yararwaye.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…